Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2021, kiliziya nsha ya Santarali Nyarusiza yaragijwe Mutagatifu Yakobo, yo muri Paruwasi ya Nyarunyinya yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.
Uwo muhango mutagatifu ukaba waritabiriwe n’abakristu baturutse muri iyo Santarali n’abandi baturutse i Nyarunyinya baje mu rwego rwa Paruwasi ndetse n’abashyitsi barimo Abihayimana banyuranye, n’abahagarariye inzego za Leta n’iz’umutekano.
Abakiristu bishyimiye cyane iyo Ngoro ngari bubakiwe ngo bajye babona aho bitagatifuriza, cyane ko bari bamaze igihe gikabakaba imyaka ibiri badafite aho basengera, kuko na mbere y’icyorezo cya Covid-19, kiliziya yari ihasanzwe yari ikuze ku buryo byari ngombwa ko ivugururwa. Bijeje Umwepiskopi ko iyi kiliziya bubakiwe bazayifata neza, bakayiha icyubahiro ikwiye nk’Ingoro y’Imana, bakayibyaza umusaruro bayitagatifurizamo nk’uko babishishikarijwe. Baboneyeho no gusaba Umushumba wa Diyosezi ko yabafasha kubona inzu mberabyombi bifashisha mu kwitegura amasakaramentu no mu zindi gahunda zitandukanye zihuza abantu benshi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iyi Santarali ya Nyarusiza ibarizwamo, mu ijambo rye, yashimiye abaterankunga begeranyije ayo mafaranga kugira ngo iyi kiliziya nshya ya Nyarusiza ishobore kubakwa. Yashimiye abagize uruhare bose mu myubakire y’iyi Ngoro y’Imana mu bantu: abapadiri, abafundi n’abakristu bose. Yakomeje asaba abakristu ba Santarali ya Nyarusiza kutazicisha Yezu irungu: «Yezu ntakabure abamusura n’abamusuhuza kandi mpari, Yezu ntakabure umushengerera mpari, Yezu ntakabure umusigarana mpari, Yezu ntakabure uza mu Misa mpari. Yezu arankeneye ngo ankize». Yasoje asobanurira abakristu ko ahaye kiliziya umugisha, ariko uburenganzira bwo kuyisengeramo bakazabuhabwa n’ inzego za Leta zibishinzwe.


