IKIBAZO CY’UMUNSI

  1. Ese kujya mu Misa ni kimwe no kuyumvira kuri Radiyo ?

Oya! Ntabwo ari kimwe. Birashoboka ko umuntu yakumvira Misa kuri Radiyo cyangwa kuri Televiziyo, ariko ibyo biba ari amaburakindi. Mbese biba ari ukubura uko umuntu agira. Kuko nk’uko tubizi, Misa ni ikoraniro ry’Abakristu, bakikije Umusaserdoti, bateze amatwi Ijambo ry’Imana, kandi batura Igitambo cy’Ukaristiya. Umuntu rero iyo akurikiranye Misa kuri Radiyo, kuri interineti cyangwa kuri Televiziyo ntabwo aba agize ikoraniro rikikije umusaserdoti. Aba ari gukurikiranira kure Misa, ariko ntabwo aba ari mu Misa. Icyo gihe rero, hari byinshi adashobora gukora: nko guhazwa, guhereza ituro yageneye Imana n’ibindi.

Ni byiza rero kumenya gutandukanya kumva Misa no kuba mu Misa. Uri mu Misa ayigiramo uruhare ku buryo bugaragara kandi bufatika, ariko uwumva Misa gusa ashobora kutayigiramo uruhare, cyane cyane igihe ari kure y’ahabera iyo Misa. Nta mpamvu rero yo gusiba Misa, twitwaje kuyumvira kuri Radiyo cyangwa kuri Televiziyo. Keretse wenda nk’igihe umuntu arwaye cyangwa afite indi mpamvu ikomeye kandi yumvikana itamwemerera kujya mu Misa. Urugero: nko muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, umuntu ashobora kutajya mu Misa bitewe n’amabwiriza yaba ariho yo kurwanya ikwirakwizwa ryacyo, ariko nyine biba bitewe n’uko nta kundi yabigenza.