Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021, Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yatashye ku mugararo aha n’umugisha kiliziya nshya ya Santarali ya Gisanze, ibarizwa muri Paruwasi ya Ruramba. Ni nyuma y’aho iyi Ngoro y’Imana mu bantu ivugururiwe, ikongerwa mu bunini no mu buranga. Abakristu b’iyo Santarali bakaba bishimiye ko bagiye kujya basengera ahantu bakeye kandi hagari.
Reba hasi amafoto agaragaza uko byari byifashe: