Muri uyu mwaka dusozamo Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, abakristu babonye umwanya mwiza wo kurushaho kuzirikana ku gaciro ka Yezu mu Ukaristiya, We Gitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana. Uyu mwaka watubereye umwanya mwiza wo kongera kuzirikana ko Yezu ari we Mugati w’Ubuzima wamanutse mu Ijuru, kugira ngo uwuriye agire Ubugingo bw’iteka. Yezu mu Ukaristiya ni we soko y’Ubuzima buzima buzira kuzima. Yezu ni we uduhuriza ku meza matagatifu mu Gitambo cya Misamu Ukaristiya. Ibyo ni byo NIYOBUHUNGIRO Alphonsine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbye muri uyu muvugo yise “Ubuzima nkunda“.
UMUVUGO: UBUZIMA NKUNDA
Nserutse wese ngana umuryango
W’urumuri Yezu duhabwa none
We uduha byose tutabihaha
Ubu ari mu ikuzo kwa Jambo
5. Impundu, impundu, ibirori ni ibi.
Ndavuga isoko y’ubuzima byanjye
Njye na we ndakeka ko tubihuje
Ubu ubwo duhuje umuremyi twese
Reka duhabwe Yezu rwose
10. Tumuhe intago yo kuduhuza.
Reka uwo Yezu mvuga ubu none
Atwiha wese ubutaruhuka
Ubu ababi bose kimwe n’abeza
Duhuza ameza rwose atuje
15. Kuko adutumira iteka atuje.
Igituma Yezu adusanga wese
Akatubyutsa twaraguye
Umutima we ntujya utuza rwose
Arebarwose urimo usamara
20. Agira impuhwe Yezu aradukunda.
Reka ubu se rwose ntabyo ureba?
Iyo itureba n’ubwo buranga
Cyangwa se rwose bisaba ubwenge
Ngaya rwose amahirwe yacu
25. Ubu upfa kuba gusa witeguye.
Ubu nashakaga kuririmba
Byaba ngombwa nkabyna cyane
Kuko uyu munsi si uw’ibanga
Kristu rwose arahari wese
25. Ubu ni we unteye gukora inganzo.
Yampaye inganzo ingana n’u Rwanda
Ubwo akazi kanjye kaba ubuhanga
Apana umwana wo mu muhanda
Impa no guhanga ibya Gihanga
30. Nuko rwose intera iteka.
Haguruka wese usige ibyo ukunda
Uze dusange Yezu twese
Kuko adukunda na we urabizi
Yaradushatse turamukwepa
35. Ariko ngwino aduhaze ibyiza.
Nahoze mu mwijima wa Shitani
Maze guhabwa Yezu wanjye
Yahise ampa ineza ye ndaruhuka
Ubwo Shitani we ndamuhunga
40. Ubwo mbona isoko ubuzima nkunda.
Mfite umubyeyi usumba abandi
Na we ngwino ntaho uhejwe
Egera Yezu uhawe none
Aguhe umutuzo wuje ineza
45. Yifuza iteka kukuruhura.
Ameza ya Yezu ntawe aheza
Upfa kuba rwose ufite umutuzo
Kuko ni we soko ivomwa na benshi
Ndabizi neza utuza wumva
50. Ni wowe usigaye, ahubwo ngwino.
Egera ameza rwose uronke
Ubuzima bwiza bubamo ingabire
Uhabwe ineza ya Yezu rwose
Ifunguro rye riteye ubwema
55. Ejo cyangwa ejobundi ntusibe.
Na we ushaka amahoro yose
Arakwiha rwose nka twe twese
Mukundire rwose ubwo agane iwawe
Umuhabwe wese ature iwacu
60. Nkunda uwankunze nta buryarya.
Uwavuga ibyiza by’ayo meza
Izuba ryarasa rikarenga
Bukira rwose, bugacya arata
Ameza ya Yezu ahabwa benshi
65. Ntaruhuke bikiri byinshi.
Uri gutinda uhinyuza cyane
Reka sigaho banguka rwose
Utazicuza rwose ndeba mama!
Uti “Rwose Shashi nkumenye nshaje”
70. Ukarutanga ufite igihunga.
Shira igihunga, ugire ubutwari
Urwanye icyuho, umutima utuze.
Reka nkubwire njye wamuhawe
Yatsinze icyago ntiwikange
75. Ubu ni wese ubuzima bwose.
Umwanya ubaye muto se kandi
Ubu nari nzi ko ndarikesha
Oya sinshoje, sinabibasha
Ndasubitse, ahubwo ni ah’ubutaha
80. Yari umusizi uyu usiga bahuje
Akaba yaje kubaha intwaro
Yaba ataje ubwo bagasiba
NIYOBUHUNGIRO Alphonsine.
S3 (GS KITABI)
Nimugire Amahoro!