INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 16 GISANZWE, UMWAKA B (ku wa 18/7/2021)

Amasomo tuzirikana: Yer 23, 1-6; Ef 2, 13-18; Mk 6, 30-34

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe? Bavandimwe iyo uzirikanye neza amasomo yose uko ari atatu yo kuri iki cyumweru usanga Imana iduhwitura twese kugira ngo tugaruke neza ku muhamagaro wacu ugaragarira cyane cyane mu nshingano buri wese afite mu muryango wayo no kuri iyi si muri rusange. Niyo mpamvu nifuje ko tuzirikana ku ngingo ebyiri z’ingenzi:

  1. Imyitwarire y’abashinzwe kuragira cyangwa kuyobora ubushyo bw’Imana
  2. Imyitwarire y’ubushyo bw’Imana

Ingingo ya mbere: Imyitwarire y’abashinzwe kuragira cyangwa kuyobora ubushyo bw’Imana

Bavandimwe, mu byanditse bitagatifu, mu isezerano rya cyera no mu rishya dusangamo ko Imana itahwemye kwita ku muryango wayo ku buryo bwinshi harimo no kuwushakira abayobozi bawuyobora ari abawuyobora mu mibereho isanzwe ya buri munsi nk’abami ba isiraheli ndetse n’abasaserdoti bashinzwe kuyobora umuryango mu byerekeye iyobokamana riboneye. Abo bose hari uburyo tubona Imana yabasabaga kwitwara bigendenye n’izo nshingano yabaga ibahaye kugirango bazikore neza. Iyo bateshukaga bakitwara nabi byabobyaga umuryango kandi bikarakaza Imana. Ariko kuko Imana ihora yifuriza umuryango wayo icyiza yahitaga yigaragaza mu kohereza umuhanuzi wayo kugirango ahwiture abo bayobozi n’abasaserdoti baragijwe uwo muryango. Urugero twarwumvise mu isomo rya mbere, aho umuhanuzi Yeremiya ahwitura abo bose bashinzwe kuyobora ubusyo muri aya magambo ahwitura koko kandi yumvikanisha igitsure Imana ishyira kuri abo bayobozi b’umuryango kugirango bisubireho agira ati: “Bagowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukangwa mu rwuri! Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho, none rero ngiye kubahugukira mbahanire ubugome bwanyu!”(Yer 23, 1-6).

Bavandimwe dushinzwe kuyobora ubushyo b’Imana muri iki gihe, aya magambo aho ntiyaba atubwirwa natwe muri iki gihe? Nitwisuzume neza turebe, maze tugarukire uhoraho twita kurushaho ku nshingano zacu. Ni cyo Uhoraho adushakaho none.

Bavandimwe dushinzwe kuyobora ubushyo! Nidutore urugero rwiza rw’abayobozi n’abashumba beza dusanga mu ivanjiri y’icyi cyumweru. Aho intumwa 12, ba bandi Yezu yatoye ngo bamufashe gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza ye mu bantu bose kandi ngo bayoborwe na yo mu buzima no mu bikorwa byabo byose bya buri munsi. Kimwe n’izi ntumwa zavaga mu butumwa zikicarana na Yezu ngo zimubwire uko ubutumwa bwagenze kandi arusheho kuzihugura mu kubukora neza; natwe nitugire umwanya wo kumenya kwicarana na Yezu tumutekerereze uko ubutumwa turi gukora burimo kugenda, tumubwire ibyiza twakoze ariko cyane cyane tumwereke ingorane twagize cyangwa ibyatugoye muri ubwo butumwa azatugira inama y’uko tuzitwara ubutaha.

Bavandimwe indwara abantu benshi muri iki gihe turwaye, ni iyo guheranwa n’ibikorwa byinshi bitandukanye maze tukabigumamo ntitwibuke gusubiza amaso inyuma, no kwicara ngo turebe niba ibyo dukora birimo no gutanga umusaruro cyangwa bishimwa n’abo tubikorera. Birakwiye rwose ko twisubiraho kuri iyo ngingo.

Bavandimwe, nta kintu gishimisha nko kwicarana n’uwagutumwe maze ukamubwira uko ubutumwa bwagenze. Tuzirikane rero ko twese dutumwa n’abadukuriye mu nshingano dufite kandi tugatumwa na Yezu ku buryo b’umwihariko. Nitumenye rero gushyikiriza abo bose raporo y’ubutumwa bwacu kugirango twishimire ibyiza twagezeho maze tunashakire hamwe uburyo dukemura ingorane twahuriye nazo mu butumwa.

Mu gusoza iyi ngingo, ndagira ngo nibutse ko twese abantu dufite inshingano zidushyira mu mwanya w’ubuyobozi ku nzego zitandukanye, bitwo rero ko ibyo twavuze haruguru bireba buri wese muri rusange cyane cyane wowe wabatijwe. Kuko muri batisimu wagizwe umusaserdoti umuhanuzi n’umwami. Ubwo rero buri wese ni umuyobozi ku rwego rwe, utayobora mu nzego za Leta, cyangwa iza kiriziya, ayobora urugo rwe, ayobora bagenzi be bari mu itsinda runaka, cyangwa akamenya kuyobora ubuzima bwe akurikije icyo Imana imushakaho mu mubano we n’abantu no mu mubano we n’Imana.

Ingingo ya kabiri: Imyitwarire y’ubushyo bw’Imana

Bushyo bw’Imana namwe! Aha twibutse ko ari abayobozi ari n’abayoborwa twese turi ubushyo bw’Imana. Nimunyemerere maze tuzirikane twitonze isomo ya kabiri ry’icyi Cyumweru. Mbega isomo ritugera ku mutima! Mu by’ukuri iri somo riradufasha neza kumva inshingano dufite yo kubana twunze ubumwe Nyagasani yezu yadusabiye ku Mana Data (Yoh. 17 ), kandi adushishikariza kenshi kugira ngo tubeho neza mu busabane hagati yacu kandi tumenye no kubana nawe watwitangiye kubera urukundo adufitiye.

None rero bavandimwe mwese, nk’uko iri somo rya kabiri ryabitinzeho cyane, tugomba tumva ko nta rukuta rugomba kuba hagati yacu. Mu by’ukuri nk’uko Pawulo mutagatifu abivuga ari umuyahudi, ari n’umunyamahanga, bose Nyagasani yarabahuje kugirango babe umuryango umwe. Twese rero turi abavandimwe muri Kristu, ntihakagire ubwivangure ubwo aribwo bwose buturangwamo. Nitwirinde ibidutandukanya byose n’ibidutobera urukundo, nk’inzangano, amacakubiri n’ibindi byose byangiza ubumwe n’ubuvandimwe byacu. Twese twumve koko ko turi ubushyo bw’Imana. Twumve ko Imana ituzi mu mazina yacu maze natwe duharanire kuyimenya. Koko rero umushumba mwiza amenya intama ze kandi nazo zikagira inshingano yo kumenya umushumba wazo.

Muri iyi si ya none ibiturangaza byabaye byinshi bigeza n’aho bitwibagiza Imana. Iki gihe twatewe n’icyorezo cya Coronavirusi cyo gikomeje kuturangaza kurushaho no kutwima umwanya wo kwicarana na Yezu mu Kliliziya ku cyumweru ngo tumuhe raporo y’ibyo dukora kandi aduhe urumuri rwo kubirangiza neza. Ni kitubere rero ni igihe gikomeye cyo gukura mubukiristu bwacu. Umuntu wese yitoze kwicarana na Yezu we wenyine mu cyumba cye cy’umutima, mu nzu ye, we n’umuryango we bahurire mu isengesho riturutse ku mutima.

 Mu gusoza ndabasaba ngo dukomeze dusabirane twese, ariko cyane cyane dusabire abantu bose bafite inshingano zihariye zo kuyobora ubushyo bw’Imana kugirango bamenye gusanga Yezu bamwereke uko ubutumwa buri kugenda, bamwereke ibibagora dore ko bikomeje kuba byinshi muri ikigihe turimo, maze abamurikire. Dusabirane rero, kandi na buri wese yisabire ku giti cye gukomera ku mubano we na Yezu umushumba wacu. Turusheho kumumenya nk’uko nawe atuzi kandi akatwitaho igihe cyose. Amen.

Padiri Jean Baptiste NSEKANABANGA

Categories: