Inteko rusange ya Caritas

INTEKO RUSANGE YA CARITAS YA DIYOSEZI GIKONGORO

Tariki ya 28 werurwe 2017, muri Centre de Pastorale Saint-Pierre ku Gikongoro habereye inteko rusange isanzwe ya Caritas Gikongoro. Iyo nteko yatumijwe kandi iyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

Iyo nteko rusange yitabiriwe n’Abakuriye amashami ya Caritas ya Diyosezi, bapadiri omoniye ba Caritas mu maparuwasi, abalayiki bayobora komite za Caritas mu maparuwasi, abayobozi b’ibigo nderabuzima bya diyosezi, abahagarariye utunama tw’ubuzima mu bigo nderabuzima bya Diyosezi.

Dore imwe mu myanzuro iyo nteko yafashe :

IBISABWA UBUYOBOZI BWA DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO

  1. Gushaka uburyo habaho guhuza Komisiyo za Diyosezi (Komisiyo y’umuryango, Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, komisiyo y’uburezi, Komisiyo y’Abalayiki…) n’ishami ry’ubuzima rya Caritas hagamijwe kurushaho kwita ku muryango n’ubusugire bw’ingo

IBISABWA UBUYOBOZI BWA CARITAS YA DIYOSEZI

  1. Gutegura isuzuma ry’aho imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange ya Caritas ya Diyosezi igeze ishyirwa mu bikorwa,  mu mwaka hagati (nyuma y’amezi 5 inteko ibaye)
  2. Gukorera raporo n’ubuvugizi muri Caritas Rwanda ku kibazo k’imyenda Leta igifitiye amavuriro. Caritas Rwanda itashobora gukemura icyo kibazo, Diyosezi ikacyigiramo.
  3. Gukomeza gushakisha uburyo bwo kwiyubakamo ubushobozi

Ishami ryita ku batishoboye

  1. Gukurikirana amatungo yahawe abatishoboye bafatanyije na Caritas ya Paruwasi kugira ngo igikorwa cyo kwitura kigende neza
  2. Gukomeza gufasha mu kunoza ibijyanye n’itegurwa n’ihimbaza ry’umunsi murikabikorwa mu maparuwasi

Ishami ryita ku buzima

  1. Gushaka uburyo hajyaho ushinzwe ubusugire bw’ingo mu maparuwasi atarimo ibigo nderabuzima bigengwa na Diyosezi, aho bishoboka na Paruwasi ikaba yagira uruhare mu kumubonera agahimbazamusyi.
  2. Gutegura amahugurwa y’abakristu bahagarariye buri santarali ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere.
  1. Gukora raporo y’imyenda Minisiteri y’imari igifitiye amavuriro gahunda ya Mutuel yasize itishyuye kugira ngo yishyuzwe

Ishami ryita ku majyambere

  1. Kurushaho gukora imishinga igamije iterambere no kuyishakira abaterankunga kugira ngo amajyambere agere ku maparuwasi yose.
  2. Kongera imbaraga mu guteza imbere ibimina byo kubitsa no kugurizanya mu baturage
  3. Kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurukire y’ikirere

IBISABWA UBUYOBOZI BWA BURI PARUWASI

  1. Gushyiraho muri buri muryango remezo nibuze Abakristu babiri bashinzwe ubusugire bw’ingo
  2. Kurushaho kwita ku bajyanama b’ubuzima cyane cyane b’Abakristu gatolika kugira ngo bakore ibitabangamiye ukwemera gatolika
  3. Gutora umukristu umwe muri buri santarali uzahugurwa ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere.

IBISABWA CARITAS YA BURI PARUWASI

  1. Gutegura neza buri mwaka umunsi murikabikorwa wa Caritas bikaba umwanya wo kugaragaza ibyo Caritas ikora kandi ntube umwanya wo kunyunyuza isanduku ya Caritas ya Paruwasi
  2. Gukurikirana amatungo yahawe abatishoboye bafatanyije na Caritas ya Diyosezi kugira ngo igikorwa cyo kwitura kigende neza. Abatarakorewe amasezerano yo kwitura bakayakorerwa.
  3. Gutanga raporo kuri Caritas ya Diyosezi y’abakorerabushake n’ibikorwa kandi zigatangirwa igihe
  4. Kurushaho gushyira imbaraga mu gushinga, gukurikirana no kunoza imikorere ya Caritas mu mashuri, ibyiciro byose

IBISABWA IBIGO NDERABUZIMA BYA DIYOSEZI

  1. Gushyiraho umukozi wihariye ushinzwe kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere kandi akaba ari byo yegukira gusa, akamanuka akegera kandi agakurikirana n’abashinzwe ubusugire bw’ingo mu masantarali no mu miryango remezo
  2. Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ibikorwa by’abakorerabushake b’ibigo nderabuzima no gushaka uburyo bwo kubaha agahimbazamusyi
  3. Kongera amafaranga yatangwaga n’ibigo nderabuzima mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’amavuriro, akava ku bihumbi cumi na bitanu (15 000 Frw) akagera kuri mirongo itatu (30 000 frw ), guhera mu kwezi kwa karindwi 2017.