TWIBUTSE ABAPADIRI BACU BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ku wa gatandatu, tariki 22 Mata 2017, ku cyicaro cya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, habaye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 23 no gusabira Abapadiri bose ba Diyosezi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, harimo batatu bashyinguwe kuri Diyosezi. Hibutswe kandi n’abandi bakristu biciwe kuri Paruwasi Katedarali nabo bashyinguye munsi ya Paruwasi.
Iyo mihango yayobowe n’Umushumba wa Diyosezi Gikongoro, ari kumwe n’Abapadiri hafi ya bose ba Diyosezi n’Abakristu bari biganjemo urubyiruko n’imiryango y’abishwe. Iyo mihango yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, kimwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamagabe.
Mu butumwa bwatanzwe uwo munsi bose bagarutse ku gushimira Diyosezi icyo gikorwa cyo kwibuka yateguye, gukomeza no kwihanganisha imiryango yabuze abayo no guhamagarira abantu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyirwanya no gusigasira ibyiza twagezeho ngo hato Jenoside itazongera kuba ukundi.