INYIGISHO KU CYUMWERU CYA 26 GISANZWE B (Ku wa 26/09/2021)

Amasomo: Ibar 11, 25-29; Zab 19 (18), 8-14; Yak 5, 1-6; Mk 9, 38-43.45.47-48

Mu miruho n’ingorane nyinshi, Abayisraheli bari mu rugendo bava ku musozi wa Sinayi berekeza mu bibaya bya Mowabu. Burya ngo iyo umuntu atangiye urugendo ntaba azi ibyo ari buhuriremo na byo. Ku ruhande rumwe, aba ashobora kugiriramo ibihe byiza, akagira umugisha akarusoza neza. Ku rundi ruhande ariko, aba ashobora no guhuriramo ingorane n’amakuba, aka wa mugani w’abanyarwanda ngo “Inzira ntibwira umugenzi”. Ashobora kugera mu ishyamba, agahuriramo n’inyamaswa y’inkazi, abanyarugomo, abambuzi, n’abandi bagizi ba nabi, imvura nyinshi kandi adafite aho yugama, inzara n’inyota, amahwa amujomba n’amabuye atsitaraho, n’ibindi bibazo bikomeye.

Ibyo rero bishobora kumutera kwiheba, akaburira Imana icyizere, akaba yakwibeshya ko Imana idahari cyangwa se yamutereranye, akagerageza gushakira ibisubizo n’ahandi, akirwanaho we ubwe cyangwa akiyambaza abakuru n’imana zitabaho, akijujuta, akanduranya, abamuhanurira na bo bakaba benshi.

Ni muri ubwo buzima, umuryango wa Israheli wari urimo, maze Elidadi na Medadi, Imana ibavungurira ku mwuka wa Yo, ibaha guhanura. Yozuwe rero agomba kuba yaragize amakenga, maze agasaba Musa kubabuza. Ariko Musa amumara impungenge, ati: “Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe? Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi”.

Mu ivanjili, Yezu turamwumva yunga mu rya Musa, ati: “Mwibimubuza, kuko utaturwanya wese ari kumwe na twe”. Ntushobora gukorana na Yezu, hanyuma ngo uhindukira umurwaye cyangwa ngo umuvuge nabi. Yezu rero ntiyifuza ko dupfukirana Ingabire y’Imana dufite. Yezu kandi akomeza atubwira ko ugirira neza intumwa y’Imana, azabihembera n’Imana. Ineza yose umuntu akoreye uwa-Kristu ntishobora kuba ipfabusa. “Ugira neza, ineza ukayisanga imbere “. Ariko na none “ugira nabi, inabi ikagukurikirana”.

Duhora mu ntambara y’icyiza n’ikibi: icyiza gituruka ku Mana gihanganye n’ikibi gituruka kuri sekibi. Imana ni ubwiza gusa; sekibi ni ububi gusa. Kamere y’Imana ni urukundo (icyiza); naho kamere ya sekibi ni urugomo n’ubugome (ikibi).

Ineza dukoze iduhuza n’Imana; inabi dukoze ikaduhuza na sekibi. Ineza ni iy’Imana. Umwiza ni Umwe gusa: ni Imana. Umuntu aba mwiza kuko ari kumwe n’Imana, Yo soko y’ubwiza. Nta cyiza na kimwe umuntu ashobora gukora atari kumwe na Yo. Imana yonyine ni Yo idushoboza kugira urukundo no gukora icyiza. Inabi ni iya sekibi. Sekibi nta yindi nama yatugira, uretse inama yo gukora nabi. Sekibi ni yo idutera umwete wo gukora ikibi. Iyo rero urugingo rwawe rugutera gukora nabi no kugusha abandi mu cyaha, iyo nabi iragukurikirana, ukazayihemberwa kwa sekibi, “aho urunyo rudapfa n’umuriro ntuzime”. Kandi igihembo sekibi ashobora gutanga ni kimwe gusa: urupfu rwa burundu. Yezu rero aradusaba gukoresha neza ingingo zacu kugira ngo tuzabihemberwe mu Ijuru.

Imana yaduhaye ururimi kugira ngo turukoreshe dutangaza inkuru nziza, ijambo ryiza, ijambo ry’Ubuzima, ijambo ry’Umugisha, ijambo ry’amahoro, ijambo ry’urukundo, ijambo rihumuriza. Aho kugira ngo rero ndukoreshe mvuga abandi nabi, mbavuma, mbabeshyera, mbatuka, mbagambanira, mbakomeretsa,… ikiruta ni uko nakwicecekera, nkaruca nkarumira. Ibyo ni byo Yezu yita “guca urugingo, aho kurukoresha nabi”. Mu yandi magambo, aho kugira ngo nkoreshe urugingo rw’umubiri wanjye ngusha abandi mu cyaha, ikiruta ni uko urwo rugingo nareka kurukoresha. Niba igikorwa runaka kigusha abavandimwe banjye, icyiza ni uko nakireka. Niba kunywa inzoga kwanjye bibera abandi impamvu yo kugwa, naziretse cyangwa nkazigabanya! Niba amaso yanjye ahora areba ibidakwiye, bikaba bibera bagenzi banjye impamvu yo gucumura, naretse kureba ibibonetse byose! Niba guhora ngenda, ndetse rimwe na rimwe nkagenda ntazi iyo ngiye, bitera abandi kugwa mu cyaha, nabiretse nkajya ngenda igihe biri ngombwa! Pawulo intumwa ni we utubwira, ati “Byose mbifitiye uburenganzira, ariko siko byose bimfitiye akamaro” (1Kor 6, 12). Aho gukora ibisenya n’ibigusha abandi, nakora ibibubaka n’ibibakomeza mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo.

Ibyiza dukora bitewe n’urukundo dufitiye Kristu tuzabihemberwa mu ijuru. Naho ibibi dukora, bya bindi bigusha abandi mu cyaha, cyane cyane abakiri bato, tuzabyishyurira ikuzimu; kandi ibyaha byacu ni byo bizadushinja. Ibikorwa byacu ni byo bizaducira urubanza.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 26 Gisanzwe, umwaka B, dutahanye iki?

  1. Ingabire y’Imana itangwa ku buntu, kandi Imana iyitanga uko ishaka. Imana, mu bwigenge bwayo no mu gushaka kwayo, igira ukwayo. Ikoresha uwo ishatse, kandi ikamukoresha mu buryo ishaka.
  2. Kurwanya ishyari muri twe, kutizirika ku bukire bwo kuri iyi si, no kwirinda guhangana mu myemerere, ahubwo tugaharanira ubumwe bw’abana b’Imana.
  3. Ukorana na Yezu ntashobora guhindukira ngo ahangane na we. Utaturwanya aba ari kumwe na twe. Utarwanya Imana aba akoreshwa n’Imana.
  4. Mu muntu ni insibaniro ry’urugamba hagati y’icyiza n’ikibi. Uko uzitwara muri iyo ntambara ni byo bizagena uko uzabaho nyuma yo kuva kuri iyi si.

Mwese mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, waje kudusura iwacu i Kibeho!

Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA