INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 25 GISANZWE, Umwaka B (19/9/2021)

Amasomo: Buh 2, 12.17-20; Zab 54 (53) ; Yak 3,16-4,3; Mk 9, 30-37

Ushaka kuba uwa mbere, azigire umugaragu wa bose” (Mk 9, 35)

Bavandimwe muri Yezu Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu. Mu masomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, Imana iratubwira ko mu guca bugufi, gukorera neza abandi, kubaho mu bwubahane, no kwihanganirana bituma habaho amahoro mu bantu. Kandi ugerageza kuba umugaragu w’ibyo bikorwa byiza, aba ari intungane y’Imana. Ndetse ni nawe uzaba mukuru mu bwami bw’ijuru.

Igitabo cy’Ubuhanga kiratubwira ko uhisemo inzira yo gukurikira no kuba umugaragu w’Imana ahura n’abamutoteza benshi kuko imigirire ye myiza iba ibacira urubanza. Ariko ntawe ugomba gucibwa intege n’ibyo yagirirwa n’abadafite ukwemera. Kuko ikibi n’urwango wagirirwa n’abakurwanya, sibyo bifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe. Imanantiyigeraigutereranaigiheuyiringiramuriibyobyosebigucishabugufindetse no mu magorwa.

Mu isomo rya kabiri, Mutagatifu Yakobo arabwira abakristu bari baratwawe n’iby’isi ko aho ariho hava amakimbirane ndetse n’intambara. Ikibi cyose umuntu yakora aharanira kwibeshaho cyangwa kwigaragaza neza mu isi, ntigishobora kumuha amahoro. Ibintu by’isi turwaniramo ngo tubibemo aba mbere bitubuza kugera ku butungane, ndetse tugahora duhangayikishijwe na byo. Bigatuma rero n’isengesho ryacu ntacyo rigeraho kuko dusaba nabi. We rero aratubwira ibyo dukwiye gusaba Imana: kuba abanyamahoro, abanyarugwiro, abaziranenge kandi tukarumbuka imbuto nziza

Muri uwo murongo, uyu munsi Yezu aratubwira mu Ivanjili ko ushaka kuba uwa mbere, agomba guhinduka umugaragu wa bose. Arabivuga kuko intumwa ze zarimo zijya impaka k’umuntu uzaba umukuru muri bo. Kugira inyota y’ubutegetsi ni ibya kera cyane mu mateka y’abantu. Yezu rero aje guhindura iyo myumvire y’abantu mu bijyanye no gutegeka. Uriya mwana Yezu afata, twamugereranya n’umuntu wese wiyoroheje. Mu guca bugufi tukamufasha ni bwo tuba turi mu murongo wa Yezu. Imbaraga z’Imana ntizigaragariza mu gutegeka, ahubwo zibonekera mu gufasha abantu.

Iy’isi yacu, ikeneye abantu benshi baca bugufi bagafasha abandi. Hari byinshi twakora kugira ngo turusheho kugira uruhare mu kuyigira nziza. Muzi ukuntu bishimisha nko kubona umuntu usanzwe azwiho ko akomeye, iyo aciye bugufi akajya nko gufatanya n’abandi mu bikorwa by’urukundo! Ariko nyine uwo muco uhora utunanira kuko ubangamiye kamere yacu ikunda kwikuza. Umenya ari naho umunyarwanda yahereye ati: «uhamba ingeso, ahorana isuka ku rutugu». Twiyemeza gukora neza uyu munsi, ejo bikaba byanze; gutyo gutyo…!

Mu buzima bwe, Yezu ntiyatweretse gusa inzira, ahubwo yaduhaye urugero: «Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu» (Yh 13, 14-15). Kuri iki cyumweru tuzirikane ko Yezu yicishije bugufi, ni cyo cyatumye Imana imukuza. Natwe tuzakuzwa nitwicisha bugufi tugakorera bagenzi bacu.

Ikindi twazirikanaho ni uko Yezu ataje gukuraho abategetsi n’ububasha bwabo, ahubwo arifuza ko twakwirwanyamo ya nyota ikabije yo gutegeka ibyara akarengane, inzangano n’intambara. Abakristu batorerwa kuba abategetsi ntibakwiye kwibagirwa Ijambo rya Yezu ribasaba kuba abagaragu ba bagenzi babo, nibakore byose mu bwiyoroshye.

Abiyoroshya, nimikomeze inzira y’Ubuhanga bukomoka mu ijuru. Ni yo Yakobo Intumwa yatubwiye ko irangwa n’ubuziranenge, amahoro, urugwiro, impuhwe n’ineza. Niba dushaka imbuto y’amahoro, nitwitandukanye n’amatwara ya Sekibi, twirinde kubogama n’uburyarya. Niba dusabira isi ngo igire amahoro, dukore byose tuzirikana ko imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro. Ntagushidikanya abaharanira amahoro bimirije imbere Ubuhanga buva kuri Yezu Kristu bazayagira bayasakaze mu isi.

Kuri iki cyumweru, dusabirane kugira ngo abakuru batuyobora muri Kiliziya no mu zindi nzego babashe kwiyoroshya, abayoborwa na bo bicishe bugufi, bumvire batinuba. Uko kwiyoroshya no kumvikana bizatuma tujya dusengera hamwe, maze bitubyarire urukundo n’amahoro birambye. Kuri iki cyumweru kandi, dusabirane imbaraga zo guhitamo inzira y’Ubuhanga bukomoka mu ijuru. Izo mbaraga zizatuma twihanganira ibitutsi no kurebwa nabi n’abo Sekibi yigaruriye.

Dusabire kandi ibihugu byo ku isi cyane cyane ibiyoborwa n’abatsikamiwe n’ishyari n’ubucabiranya bibyara imivurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose. Yezu Kristu asingizwe mu buzima bwacu bwose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose. Amen!

Padiri Eulade INTWALI NSANZUBUHORO