NTIHAKAGIRE UTANDUKANYA ICYO IMANA YAFATANIJE
Amasomo: Intg 2, 18-24; Hb 2, 9-11; Mk 10, 2-16 (cg 2-12)
Kuri iki cyumweru cya 27 Gisanzwe, umwaka B, Yezu Kristu aduhaye uburyo bwo kuzirikana ku isakaramentu ry’ugushyingirwa. Ikintu cyose cyitwa isakaramentu ari ukugira ngo kibe ikimenyetso cy’uko Yezu Kristu akigaragarizamo. Kuba ugushyingirwa k’umugore n’umugabo byitwa isakaramentu, ni ukuvuga ko igihe bashyingiwe baba babikoze ku buryo buhuje n’ugushaka kw’Imana. Tuzi ko nta kindi Imana idushakaho kitari ukurangwa n’Urukundo. Umusore n’inkumi batuwemo n’urwo Rukundo, bashobora kurusangira. Bahabwa umugisha uko Imana yabigennye ikirema Adamu na Eva.
Nk’uko tubisanga mu isomo rya mbere mu gitabo cy’Intangiriro, ryatwibukije iremwa rya Muntu, Imana yabonye ko Muntu ataba wenyine, maze imuremera umufasha bakwiranye. Imana yagennye ko umugabo asiga se na nyina akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe kugira ngo buzuzanye muri byose. Si ka kandi kizirika ku muhoro kagasiga kawuciye. Amwizirikaho amusangiza amahoro aturuka ku Rukundo rwa Kristu yemeye. Baba umubiri umwe kuko bahuje amaraso n’umugambi wo guharanira ijuru. Uwo mubano w’umugabo n’umugore Imana yagennye, wajemo agatotsi igihe, urahungabana biturutse ku cyaha cy’inkomoko. Uwo mubano wahungabane niwo Yezu Kristu yaje gusubiranya, agorora iby’abantu bagoretse, maze akosora neza imyumvire mibi, irimo akajagari k’umubano w’umugabo n’umugore mu Ivanjiri twumvise.
Abafarizayi bashakaga gutega Yezu umutego bamubaza niba umugabo afite uruhusa rwo gutandukana n’umugore we ku mpamvu ibonetse yose. Aho guhita abaha igisubizo, Yezu yabanje kubabaza icyo ibyanditwe Bitagatifu bibivugaho (kuko bisanzwe bisobanutse neza), atari uguhinyura ibyo Musa yavuze ko umugabo ushaka gusenda umugore we agomba kubanza kwandika urwandiko akaruha umugore we akabona ku musenda. Bityo abumvisha ko Musa yabyemeye kubera ukunangira umutima kwabo.
Nyagasani Yezu yibukije ibyanditse mu gitabo cy’Intangiriro: Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana, ibarema ari umugabo n’umugore (Intg 1, 27). Yezu aratwigisha ko ubumwe bugomba kuranga inyoko muntu. Umugabo asiga se na nyina akibumbira ku mugore we maze bombi bakaba umubiri umwe. Iri ni iyobera Yezu yahishuye ry’uko umugabo n’umugore bahawe Isakramentu ry’ugushyingirwa bahinduka umuntu umwe.
Urugo si ishyirahamwe ry’umugabo n’umugore bahuje inyungu, ahubwo ni igicumbi cy’ubuzima n’ishingiro ry’umuryango, ni yo mpamvu ntawemerewe gutandukanya icyo Imana yafatanije. Igihe cyose abantu bafata urugo nk’ishyirahamwe rigizwe n’umugabo, umugore n’abana bizagorana gusobanukirwa ko kizira gutandukanya icyo Imana yafatanije, yaba umugabo cyangwa umugore n’undi uwo ariwe wese wabigiramo uruhare. Igihe cyose abashyingirwa batumva ko bagomba kubakira k’urukundo, ahubwo bagashakana bagamije izindi nyungu bwite, ni yo mpamvu igihe cyose umwe abonye inyungu ze zitagerwaho, cyangwa zibangamiwe, yihutira gusaba gatanya aho kwicarana n’uwo bashakanye ngo banagure urukundo rwabo, basubire ku isoko y’urukundo rwabo, bafatanye gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’urugo rwabo.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru Yezu Kristu, arashaka gukosora imyumvire mibi abantu bamwe bafite kubijyanye n’Isakramentu ry’Uushyingirwa. Ugushyingirwa k’umugabo umwe n’umugore umwe ni umugambi w’Imana, byashatswe n’Imana Rurema. Ntabwo ari umushinga umugabo n’umugore bagomba gutangira baheje Imana. Ugushyingirwa k’umugabo n’umugore gushingiye ku rukundo ni nka ya nzu yubatse ku rutare, ntabwo guhungabanywa n’umuyaga.
Ugushyingirwa kugamije gutanga ubuzima. Ni yo mpamvu ababyeyi bahamagariwe kubyara neza abo bashoboye no kurera neza abana bose Imana ibahaye. Igihe basubiye i muhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Bamubaza ibikenewe kugira ngo umugabo n’umugore bagire urugo ruhire. Arababwira ati “Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.” Ubusambanyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zisenya urugo rw’abashakanye. Ni ngomwa kubwirinda, no gutoza abana indangagaciro na kirazira, bagatozwa umugenzo mwiza w’ubusugi, ubumanzi n’Ubudahemuka.
Abahawe isakramentu ry’ugushyingirwa, bahabwa ubutumwa bwo kubyara no kurera bana Imana ibahaye. Kurera neza ni inshingano yibanze ku babyeyi, niyo mpamvu umunyarwanda yaciye umugani agira ati “uburere buruta ubuvuke, umwana apfa mu iterura, igiti kigororwa kikiri gito. Mu muco wacu wo hambere kimwe no mu bayahudi, wasangaga abana badahabwa agaciro kimwe n’abagore. Nibyo twumvise mu ivanjiri aho Yezu bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati “Nimureke abana bansange”, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.” Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.
Bavandimwe, Isakramentu ry’ugushyingirwa niryubahwe, rihabwe agaciro karyo kuko ni imwe mu nzira yo kwitagatifuza kandi birashoboka kuko hari ingero nyinshi z’abatagatifu bitagatifurije mu muhamagaro wo kubaka urugo. Ingoma y’Imana igenewe abemera guhinduka. Nk’uko abana batagira icyo bihambiraho uretse kwiringira ababyeyi muri byose, bityo umuntu wese, kugira ngo ahirwe n’urushako, ni uko yemera guhinduka, akiyibagirwa, abigirira uwo bashakanye, kugira ngo babe umwe.
Bavandimwe, guca bugufi no kwiyoroshya ni ingabire ikingira izindi zose maze zigasagamba. Mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, twazirikanye mu isomo rya kabiri, twumvise ko Yezu Kristu, umwana w’Imana yigize umuntu kugira ngo acungure inyoko muntu yari yaroramye kubera icyaha n’urupfu, maze atwunga n’Imana ndetse n’abavandimwe. Kiliziya ye na yo ikomeje gufasha abantu kumenya ibyiza byo kwiyoroshya no kubana kivandimwe.
Kuri iki cyumweru, nimucyo dusabe imbaraga zo gutsinda ibintu byose bibangamiye urukundo rw’abashakanye n’isakaramentu ry’ugushyingirwa. Bikira Mariya Umwamikazi w’amizero adusabire.
Padiri Félicien HATEGEKIMANA