INYIGISHO KU CYUMWERU CYA 8 GISANZWE, C (ku wa 27/02/2022)

Amasomo: Si 27,4-7; 1 Kor 15, 54-58; Lk 6, 39-45

Aya masomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru, aradushishikariza kugira umutima muzima, umutima utunganye, kandi wera imbuto nziza. Uwo mutima mwiza wigaragariza mu myitwarire yacu, mu mirimo dukora no mu magambo tuvuga. Nkuko igiti kiza kera imbuto nziza, ni ko n’amagambo ava mu mutima wacu agaragaza uko abo turi bo. Burya ngo «akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa». Umutima mwiza ugaragazwa n’ijambo ryiza, ibikorwa byiza no kubiba ahou ri umwuka mwiza. Umutima wacu uba ari muzima, kandi ukeye, cya gihe imvugo n’ingiro byacu biba byubaka ubuzima kandi bimurikira abandi.

Mu isomo rya mbere twumvise, umunyabuhanga mwene Siraki. Aragira ati: «imbuto zigaragaza umurima igiti giteyemo, n’ijambo rigahishura ibitekerezo by’umutima w’umuntu». Birumvikana ko iyo igiti giteye mu murima mwiza, kera imbuto nziza, naho iyo kiri mu murima mubi, utaratunganijwe neza, icyo gihe ntigitanga imbuto nziza. Izo mbuto zishobora kuba zumagaye kandi zagombye kuba zorohereye, kuba ari ntoya kandi zagombye kuba ari nini, zishobora kuba zisharira kandi zagombye kuba ziryohereye…

Izo mbuto zigaragaza uko umutima w’umuntu uteye, zigaragarira mu myitwarire n’amagambo biwuturukamo. Umuntu ashobora kuba afite imyitwarire n’ibikorwa bidatunganye, agakunda kugira amagambo asharira, asesereza… kuko mu mutima w’umuntu ariho haturuka ibitekerezo bibi, bidashimisha Imana, kandi bigahumanya umuntu.

Nk’Abakristu rero, dusabwa kugira umutima utunganye, wuzuye urukundo, umutima urangwa n’impuhwe n’imbabazi, umutima wuzuye amagambo yubaka abandi aho kubasenya, amagambo ahumuriza aho asesereza kandi akura umutima. Mbese umukristu mwiza rero arangwa n’ijambo ryiza, ryo mugenzi w’Imana. Arangwa amagambo atanga amizero, akarinda abandi kwiheba…

Isomo rya 2 riradushishikariza kwitangira umurimo w’Imana ubuzima bwacu bwose. Uwitangira umurimo w’Imana muri ubu buzima, agakorera Imana n’umutima we wose kugera k’urupfu rwe, uwo azagira uruhare ku mutsindo wa Kristu wazukiye kudukiza.

Mu kwitangira umurimo w’Imana mu butumwa bwacu, habaho ubwo duhura n’imvune nyinshi. Ibyo rero ntibyagombye kuduca intege, kuko kuruhira Nyagasani bitazadupfira ubusa. Nkuko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho, kuvunikira Nyagasani bitanga umugisha, ibyishimo, n’umukiro. Kandi uvunika kubera Imana azabihemberwa na Yo ubwayo ikurikije ibikorwa bye (Mt25, 14-30).

Bityo rero, buri muntu akomeze gukorana urukundo n’ubwitange ubutumwa bwe muri kiliziya, aharanira buri gihe ko ingoma y’Imana yakogera hose, arushaho kwera imbuto nziza z’ubutungane n’amahoro.

Ivanjiri na yo iratwereka icyo twakora kugira ngo twere imbuto nziza, ziryoshye kandi zifitiye akamaro n’abandi.

-Icya mbere ni ukwisuzuma. Kwireba, ukamenya neza ko amaso y’umutima wawe abona neza. Nkuko ijambo ry’Imana ribitubwira, ijisho ngo n’itara ry’umuntu. Iyo ribona neza, tuba turi mu rumuri, ariko iyo iryo jisho rirwaye, tuba tugendera mu mwijima (Lk34-36).

Iyo hatabayeho kwisuzuma, ntabwo tuba tureba neza kuko tuba dufite amaso arwaye, atabona neza, turi mu buhumyi, atuma turebana uburyarya. Aho ni hoYezu agira ati: «Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe». Amaso yuzuye ubuhumyi n’uburyarya, abona buri gihe ikibi kiri ku wundi, kandi cya kibi kigakuririzwa, kigakura, kikava ku katsi kigahinduka umugogo.

-Kwisuzuma, byagombye kudufasha kwemera ko tutabona neza. Bisaba kwisuzuma neza, dushaka guhinduka by’ukuri. Aha rero ni ho twashobora kubona umugogo uri mu jisho ryacu, aho guhora tubona buri gihe, utwatsi turi mu maso y’abandi. Kuvuga abandi biroroha, nyamara kwishinja no kwirega bikatugora. Gukosora abandi biratubangukira, nyamara ariko kwikosora bikatubera ingorabahizi. Ngo «ntawivuga amabi, ameza ahari». Biratworohera cyane kubona amakosa y’abandi, kuyaganiraho mu nteko y’abaneguranyi, mu bigare, kuyakuririza, kuyashingiraho ibitaramo bisekeje… Nyamara kandi ijambo ry’Imana riratubwira ngo: «Uko mushaka ko abandi babagirira, abe ariko namwe mubagirira» (Lk 6, 31). Nkuko ntawifuza ko amakosa ye ashyirwa ku karubanda, nk’uko ntawifuza ko bamutaramana mu nteko y’abaneguranyi, bamuvuga nabi, natwe tujye twirinda gushyira amakosa y’abandi hanze.

-Kwisuzuma byagombye gukurikirwa no gufata ingamba zo kurushaho gusa n’umwigisha. Nk’uko umwigishwa wese aharanira gusa n’umwigisha, natwe, buri gihe, twagombye guharanira kurushaho gusa na Kristu twemeye kandi twakurikiye. Kristu abona ibiri mu mutima wacu byose, ibyiza n’ibibi, ariko twese atugirira ibanga. Ari uwakoze icyaha cyo kwiba, icyaha cy’ubuhemu…, nta n’umwe yifuza ko yataramanwa n’abavandimwe, ahubwo ndetse agahora ashaka ko yahinduka akigorora n’Imana ndetse na mugenzi we yahemukiye.

Ni byiza rero guharanira guhinduka ngo turusheho gusa na Kristu mwigisha, bizadufasha kubona neza wa mugogo uri mu jisho ryacu, kuwukuramo, ndetse no kuwurwanya kugira ngo utagaruka kuduhuma amaso. Aho ni ho tuzatangira kureba abandi n’amaso mazima, no kubafasha kubona neza. Maze ibyo twabonaga muri bo nk’imigogo bizahinduke nk’akatsi gato kari mu jisho ryabo, kandi gashobora kwihanganirwa no kubabarirwa nta yandi mananiza.

-Kwisuzuma byagombye kudufasha kuba abanyamico myiza nkuko Ivanjiri ibitubwira. Kuko ntawe utanga icyo adafite, «Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse…». Aho ni ho hagaragarira za mbuto z’ubutungane, Umukristu wese asabwa kugaragaza mu buzima bwe bwa buri munsi, imbuto y’amahoro, urukundo, impuhwe, imbabazi, ubugwaneza…

Kuri iki cyumweru cya 8 gisanzwe, dusabe Nyagasani adufashe guhinduka by’ukuri, kugira ngo turusheho gusa nawe muri byose, mu mvugo no mu ngiro, kandi twere imbuto nyinshi, nziza, ziryoshye kandi zihumura neza.

Padiri Anicet KABENGERA