INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI, UMWAKA C (ku wa 28/11/2021)

Amasomo matagatifu: Yer 33, 14-16; 1Tes 3, 12-13; 4,1-2; Lk 21, 25-28.34-36

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru cya mbere cy’Adiventi, twatangiye umwaka mushya wa Liturujiya, umwaka C. Twatangiye igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, abakristu twese twatangiye urugendo rwo kwisubiraho no gusenga kandi twitegurana ibyishimo, Umunsi mukuru wa Noheli, ivuka ry’Umucunguzi wacu Yezu Kristu ryegereje.

Amasomo matagatifu twateguriwe kuri iki cyumweru aradufasha kwinjira neza mu gihe kidasanzwe cyo gutegereza twishimye amaza y’Umwana w’umuntu.

Umuhanuzi Yeremiya mu mvugo ya gihanuzi, aramenyesha umuryango w’Imana ko igihe cyegereje maze Imana ikuzuza amasezerano yagiranye n’umuryango wa Yuda n’uwa Israheli. Aratubwira ko mu muryango wa Dawudi azahagobora umumero, umwuzukuruza w’Indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu. Nta gushidikanya ko ari Yezu Kristu, ukomoka mu muryango wa Dawudi dutegereje. Ntabwo yaje nk’ikimanuka ahubwo kuva cyera na kare abahanuzi batandukanye bagiye babivuga mu ncamarenga ko ari Mesiya ugomba kuzaza gukiza umuryango w’Imana akawuvana ku ngoyi y’ubucakara bw’icyaha. Ni we mwami wuzuye amahoro n’ubutabera. Ni we uzatuma Yuda irokoka kandi Yeruzalemu iture mu mutekano. Icyo gihe kidasanzwe kizana amizero n’ubutabera mu bantu tugomba kugitegerezanya igishyika ngo hato tutazatungurwa.

Muri uko gutegereza kandi Pawulo Mutagatifu aradusaba, kuguma mu butungane budahinyuka imbere y’Imana umubyeyi wacu, kugeza igihe umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose. Arakomeza adusaba kandi atwinginga muri Nyagasani ngo turusheho kwifata mu buryo bushimisha Imana, twubahiriza amategeko yayo nk’uko twayigishijwe. Ubuzima tubamo bugira icyerekezo iyo buyobowe n’Imana. Iyo twohotse mu by’isi tubaho nk’abatariho, turushya iminsi, ibyo dukora bitarimo Imana bikatuganisha mu nzira y’ibyaha no kurimbuka. Ni ngombwa rero guhugukira kugaruka mu nzira nziza Imana ikatubamo natwe tukayibamo, tukabaho dufite inyota y’ubutungane no kubaho mu butabera.

Yezu duhimbaza kuri Noheli yaraje ubwa mbere yigira umuntu, maze abana natwe, dutegereje na none amaza ye yuje ikuzo aho mu Ivanjiri atubwira uko bizamera mbere y’ihindukira rye, “Hazaba ibimenyetso mu zuba, mu kwezi no mu nyenyeri, naho mu nsi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu isi, kuko ibikomeye byo mu Ijuru bizahungabana”.

Yezu arakomeza adusaba kwitonda kugira ngo hato imitima yacu itazatwarwa n’ubusambo n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazatugwa gitumo.

Bavandimwe, ntabwo dukwiye gutungurwa. Isi n’ibiriho byose bizayoyoka ariko abiringiye Imana barahirwa kuko ntibahwema kwiyunga n’Imana na bagenzi babo kandi bahora bari maso barangamiye uwaducunguye. Abandi nabo barangajwe na byinshi, bararwana n’iby’isi babishakashaka igihe n’imbura gihe kandi babikoresha mu buryo buhabanye n’uko Imana ibishaka. Ikibi cyahawe intebe kuri benshi, ubugizi bwa nabi hirya no hino, ubugambanyi, gushaka indonke, amashyari, kutubaha ubuzima bw’abantu, akarengane gakabije mu mibanire y’abantu n’ibindi bibi byinshi umuntu atarondora. Abenshi babayeho nk’aho Imana itariho, mbese ntitukimenya inkomoko yacu n’aho tugana ku buryo dukeneye kumva iyi mpuruza ya Yezu kugira ngo tutazatungurwa n’amaza y’umwana w’umuntu. Yezu ati: «Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’umwana w’umuntu».

Umushyitsi muhire aritegurwa natwe rero nitwitegure Yezu uri bugufi yacu, ugiye kuza vuba, adatinze: dusenga, duharanira ubutungane, tubaho mu butabera, twicuza ibyaha twakoze, kugira ngo azavukire mu mitima yacu icyeye kandi icyereye kumwakira.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, adusabire!

Padiri Pascal NSHIMIYIMANA