Inyigisho yo ku munsi mukuru wa pentekosti.-C.

Umunsi wa mirongo itanu ugeze, bose bakoraniye hamwe, bose bubatse Kiliziya, bose bagize Kiliziya, umuriri uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Indimi zisa n’iz’umuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo, bose buzura Roho Mutagatifu. Bari bamaze iminsi bari maso basenga bikomeye, bitegura guhabwa Roho Mutagatifu, bari kumwe n’umubyeyi Mariya. Yezu ni byo yari yarababwiye ko azaboherereza Umuhoza, Umuvugizi. Aje rero avuga kandi yumvikana. Aje wese kuko Yezu agira ubuntu, ntabahaye abagerera, ntabahaye abapimira, ahubwo abujujemo Roho Mutagatifu, arabasenderereje, kandi ntawe yimye, buri muntu muri bo yahawe. Ibiri kuba muri ako kanya ni ibitangaza, bose bumiwe, bose bashobewe kandi baratangara. Batangajwe ni iki? Bashobewe ni iki? Kuki bumiwe? Buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite kavukire! Uwo Roho rero yatanze ingabire zo kuvuga mu ndimi ndetse no kuzisobanura. Ikivugwa ni kimwe kandi bose bahuriyeho: ni ibitangaza by’Imana byamamazwa mu ndimi zose, bikumvwa mu ndimi zose. Umunsi wa Pentekosti wari umunsi w’abayahudi wabaga iminsi 50 Pasika ibaye. Mu gihe cya Yezu bawuhimbazaga bibuka umunsi bahaweho Amategeko ku musozi wa Sinayi. N’ubu rero kubyibuka si bibi, kandi kubyibuka si ukurangiza umuhango gusa kugira ngo twerekane ko tutibagiwe ko ayo mategeko yatanzwe, si ukwibuka ibyahise, si ukwibuka amateka, si ugutondagura inshinga mu mpitagihe, ahubwo ni ukwerekana ko ayo mategeko akitugenga n’ubu ngubu, ko ayo mategeko atabaye karahanyuze, ahubwo ko agezweho, ko agifite ireme ryayo, ko agomba gukurikizwa ijoro n’umunsi, agakurikizwa na twese, abato n’abakuru. Pentekosti rero itwibutsa ko amategeko y’Imana adasaza, ko agomba gukurikizwa mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa byacu bya buri gihe. Ku bwa Roho Mutagatifu, ubumwe abantu bataye i Babeli (Intg 11, 1-10) bwaragarutse, bose bakumva kimwe. Ni incamarenga y’ubutumwa intumwa zahawe bwo kwigisha amahanga yose. Roho Mutagatifu aje gusana ibyari byarononekaye, aje komora ibyari byarakomeretse, aje kuhira ibyari byarumiranye, aje kunga ibyari byaratatanye, aje guhuza abatarumvikanaga n’abatavugaga rumwe.

Isomo rya kabiri ryatubwiye uko abahawe Roho Mutagatifu bagomba kwitwara no kubaho, bagengwa na Roho. Yagize ati: ”Abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. Tugengwe rero na Roho wa Kristu, dupfe ku cyaha tubeho mu butungane. Uwo Roho twahawe si roho w’ubucakara, si roho w’ubwoba ahubwo ni roho itugira abana b’Imana bishingiwe kibyeyi, uwo roho atugira abagenerwamurage b’Imana n’abasangiramurage ba Kristu. Abagengwa na roho bera imbuto za Roho arizo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imicomyiza, kumenya kwifata. Naho abagengwa n’umubiri barangwa n’ibikorwa by’umubiri ari byo: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo. Tuzamenya ikitugenga duhereye ku mbuto twera. Kuri uyu munsi mukuru rero twisabire kugengwa na Roho wa Kristu no kubeshwaho nayo, bizaturinda kuba ab’isi no kuba abacakara bayo, ahubwo tube abana bigenga b’Imana.

Nkuko twabivuze haruguru, Ivanjiri ya Yohani yatwibukije amategeko y’Imana, kubaha amategeko y’Imana ni byo byerekana ko dukunda Imana. Kuko iyo ukunda umuntu, umenya ugushaka kwe, maze ukakubahiriza. Iyo ukunda umuntu, murasurana, mukaganira, mukagana hamwe kandi mugahuza gahunda. Amategeko y’Imana aduha icyerekezo tugomba gufata, amategeko cumi y’Imana kandi bayita amagambo icumi y’Imana, ni yo mpamvu itegeko n’ijambo bifite aho bihuriye, Yezu ati: ”Umuntu unkunda, azubaha Ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane nawe”. Umuntu wubaha Ijambo rya Yezu, ni uwubahiriza icyo rimusaba, ni ushyira mu buzima bwe iryo jambo, rikamuyobora, ntashimishwa no kuryumva gusa, ntarisige aho yaryumviye, ahubwo arishyira mu bikorwa, arishyira mu buzima bwe. Iyo wubashye amategeko y’Imana, ukayakurikiza, iyo wubashye ijambo rya Kristu, uhinduka inturo y’Imana, uhinduka ingoro ya Roho Mutagatifu, ha handi Nyagasani agomba gusingirizwa, ha handi udatera ibuye, ha handi hagomba kubahwa, ha handi udahumanya, ha handi udacururiza. Ubera Imana icumbi n’igicumbi. Ibyo byose ntitwabishobora ku bwacu, ahubwo Umuvugizi Data atwoherereza mu izina rya Yezu kandi tubisabiwe nawe ni we uduha imbaraga akatumara n’ubwoba, ahubwo uwo Muvugizi ni we utwigisha byose kandi akatwibutsa n’ibyo Kristu yatubwiye byose.

Bavandimwe, tumaze iminsi mirongo itanu mu gihe cya Pasika, none igihe cya Pasika kirarangiye, tugiye kwinjira mu gihe gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya, ntitukinjiramo uko dusanzwe, ngo twibereho bisanzwe nkaho ntacyabaye, ngo twibereho nkaho Yezu atababaye agapfa akanazuka, ngo twibereho nk’abatarahawe Roho w’Imana, tuzinjira mu bihe bisanzwe twebwe tudasanzwe, tuzinjiramo twasenderejwe, tuzinjiramo twahawe imbaraga za Roho w’Imana, kandi twashize ubwoba, tuzinjiramo twambaye intwaro z’urumuri: Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge. Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y’umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ariyo Jambo ry’Imana. Twinjire mu bihe bisanzwe tubeho ku buryo budasanzwe bwa gikristu. Kiliziya yavutse kuri Pentekosti, ni ikoraniro ritagatifu ry’abasenga bari kumwe n’umubyeyi Bikira Mariya, twoye kwifungirana rero, ahubwo tugende twamamaze hose, igihe cyose  no muri bose ibitangaza by’Imana.

Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro