Inyigisho yo ku cyumweru cya 25 gisanzwe – umwaka A.

Ibyo isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru cya makumyabiri na bitanu ryatubwiye nibyo twasanze byarujurijwe mu Ivanjiri y’uyu munsi. Umuhanuzi Izayi  yavuze mu izina ry’Imana, ati:”Nimushakashake Uhoraho  igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi”. Ni nk’aho yavuze ati:”hari igihe Uhoraho atazabonwa, azashakwa ntabonwe, icyo gihe ariko ntikiragera, turacyafite amahirwe, twe guta igihe rero kuko igihe cyatakaye ntikigaruka, twe kwirozonga rero, dufatirane bigishoboka, igihe kitaducika. Na none ni nk’aho bavuze bati: “hari n’igihe Uhoraho azaba ari kure yacu. Ubu rero aturi hafi, natwe tumuri hafi, ntihagire icyo tumuburana kandi naWe ntihakagire icyo atuburana, twe kumujya kure nawe azatuguma hafi, tumugezeho icyo twifuza cyose azatugoboka. Noneho rero bivuye ku giti bigiye ku muntu, umugome utareka inzira  ye ntashobora kubona Imana, umugiranabi utareka ibitekerezo bye bibi, Uhoraho aba ari kure ye. Abo bose tuvuze haruguru, nibagarukira Uhoraho  azabereka impuhwe ze, nibahindukirira Imana izabakenuza imbabazi zayo. Kabitera ni iki? Ni uko ibitekerezo byacu atari byo by’Uhoraho, ni uko n’inzira  zacu atari zo z’Imana yacu Twigire ku Mana kuba abanyampuhwe n’abanyembabazi.. Inzira zacu zisumbe kure iz’abapagani, n’ibitekerezo byacu bisumbe iby’abatazi Imana.

Mu isomo Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyafilipi, dukuremo interuro ebyiri z’ingenzi dutindaho gato:Iya mbere: “Nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye”. Naho iya kabiri iragira iti:”.Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu”. Nguwo umugambi wa Pawulo natwe tugomba kugira uwacu. Pawulo yavuze ibingibi ari mu buroko, ntazi neza niba azavamo cyangwa se niba azabupfiramo. Ariko icyangombwa kuri we ni uko yakomeza kunga ubumwe na Kristu ntamuteshukeho. Ku giti ke, Pawulo yahitamo gupfa kugira ngo abane na Kristu burundu, ariko akumva neza ko Nyagasani akimusaba gukomeza umurimo we kugirango Abanyafilipi barusheho kumererwa neza. Ntayobowe no kwikunda no kwireba gusa muri iryo hitamo, ahubwo araha umwanya Imana ndetse n’abagenerwabikorwa bye, icyangombwa ni uguhesha ikuzo n’icyubahiro Kristu nta bwoba kandi nta mususu, mu yandi magambo ni ukuberaho Imana. Ni nabyo interuro ya kabiri yatubwiraga ngo ni ugukora ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu, ntagukora ibiyivuguruza, ibiyitambamiye, ibiyirwanya, ibiyihinyuza, ibiyitubya, mu mvugo yo muri iki gihe twavuga ko ntakuyica amazi, ntakuyishyiramo imiyaga, ntakuyipfobya, ntakuyifungura. Dukore ibyubahisha icyo turi cyo n’icyo twemera, Inkuru Nziza iyobore ubuzima bwacu bwose ndetse no mu dukorwa duto duto twa buri munsi. Ubuzima bwacu bwe kubusanya n’Ivanjiri, cyangwa ngo ducuragure tutubahiriza injyana Kristu yatutereye.

Ivanjiri ya none yatugereranyije Ingoma y’Imana na Ny’irumurima wazindutse akajya  kurarika abamukorera mu murima. Ibi bikatwigisha ko ingoma y’ijuru itangirira hano mu nsi. Abagiye gukora bose barararitswe, bagirana amasezerano na Nyir’umurima, Abambere basezeranyijwe umushahara bahembaga umukozi usanzwe ku munsi, idenari imwe. Ku isaha ya gatatu, abona abandagaye ku kibuga, bagirana amasezerano mu magambo, ati:”Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye”. Ahagana ku isaha ya gatandatu n’ahagana ku ya cyenda, yoherezayo abandi. Ku isaha ya cumi n’imwe, abwira abari bahagaze aho ngaho umunsi wose ntacyo bakora kandi batararitswe, ati:”Namwe nimujye mu mizabibu yanjye”. Igihe cyo guhemba kigeze, Nyagasani yerekanye ko inzira ze atarizo nzira zacu, ko ibitekerezo bye bitambutze ibyacu. Yerekanye ko icyo yari yimirije imbere ari uko hatagira umuntu umara umunsi wose ntacyakoze, icyo yari yimirije imbere ni umurimo, ni akazi mu mizabibu ye, icyo yari yimirije imbere ni ukurarikira abantu bose gukora mu muzabibu we, kandi agaha buri wese igihagije, igihembo gikwiye ku Mana atari ku bantu, ni uguha uwararitswe icyamubeshaho kandi ikiri cyo, ntawe arenganyije. Ntitwirirwe twibaza niba abararitswe mbere bataragiye ngo bonse isuka gusa ngo banebwe, maze abaje nyuma n’imbaraga nyinshi bakabarusha umubyizi, kuko inkono idahira ikibatsi ahubwo ihira ikibariro. Ndetse umuntu yavuga ko bose bavuye mu ngo zabo mu gitondo, bamwe bakararikwa mbere abandi bakararikwa nyuma ntacyo bimariye bari bibereye ku muhanda babara abagenzi n’imodoka zihitira, ariko ubwo nabwo bari bari mu muzabibu buroho, abandi nabo wenda bari mu murima bubiri gusa bikiza, banengeka, cyangwa bibereye mu bindi. Ariko ibyo Yezu ntiyabivuze ahubwo we, amaze kubona ko imfura zinubiye igihembo cyabo,  amaze kubona ko bagiriye ishyari ba bucura baje nyuma bahawe igihembo kimwe n’icyabo, yagize ati:”Mugenzi wanjye, ntacyo nakurenganyijeho, si idenari imwe twasezeranye?Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?

Imana ntimugura iyo muguze iraguhenda. Ubutabera ni uguha buri muntu ikiri icye, icyo afitiye uburenganzira, ni uguha buri muntu icyo yakoreye ariko si iringaniza. Ikibi ni ukurenganya ugahemba umuntu umutubiriza, ukamuhemba ibyo mutasezeranye. Muri iyi Vanjiri, Imana si igihembo yatanze ahubwo yabahaye icyo bari bakeneye ngo babeho, ni ishimwe ko bagiye gukora mu muzabibu we igihe bararikiwe. Ibyo dufite byose n’icyo turicyo cyose ni ubuntu bw;Imana. Bavandimwe ibi natwe biratwigisha ibintu bikomeye mu bukristu bwacu. Ese twebwe twararitswe ryari? Ese igihe  twararikiwe twahise tujya mu muzabibu? Ese tugeze mu muzabibu twarakoze tutitangiriye itama? Twarakoze dukuye amaboko mu mufuka? Twararitswe igihe tubatijwe, twabatizwa kera, twabatizwa vuba, icyo sicyo cyangombwa, icyangombwa ahubwo ni ukubaho Batisimu yacu, ni ukubaho ubuzima bushya bw’abana b’Imana, igihembo twaragisezeranyijwe ni Ingoma y’Ijuru, niryo denari imwe ku munsi, nk’uko babivuga rero nta mukuru w’ikuzimu, duharanire rero kudakurira mu cyaha nk’uko ba basaza bo mu Ivanjiri byabagendekeye, igihe Yezu yarababwiye ngo “udafite icyaha namutere ibuye”, maze bose bakaenda bahereye ku basaza kuko nibo bari bafite ibyaha byinshi kurusha abato, ahubwo dusabe gukurire mu byiza no mu gituza cya Kristu. Nk’uko kandi twararitswe, natwe turarike abandi kugira ngo bose baze dufatanye akazi mu muzabibu w’Imana, tutanebwa, tutavunana, tudasigana kandi tutagirirana ishyari. Tubisabirane twese bamwe ku bandi.

Mgr Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro