INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KABIRI CY’ADVENTI, UMWAKA C

Amasomo tuzirikanaho: Bar 5, 1-9; Fil 1, 4-6.8-11; Lk 3, 1-6

Kuri iki cyumweru cya kabiri cy’Adiventi, mu gitabo cy’umuhanuzi Baruki, baratwereka umuhanuzi ahamagarira Yeruzalemu kwiyambura ikanzu y’ububabare n’agahinda, igahaguruka ikajya ahirengeye, ikareba abana bayo bakoranijwe n’ijambo ry’Imana, baririrmba ko Imana yabibutse. Ibi umuhanuzi yabyanditse nyuma yo kumva no kwirebera amaganya y’abari batuye Yeruzalemu kubera ko abayo bari barajyanywe bunyago. Umuhanuzi abasezeranya umukiza, ndetse akanabasaba gutegura amayira azanyuramo. Ntiyifuza ko yaza abasanga mu maganya n’agahinda, ahubwo azasange bakeye ku mutima no ku mubiri.

Ibyo Imana yakoreye abayisirayeli bari barajyanywe bunyago i Babiloni, ikabigaragariza mu maso y’amahanga, ibakiza kandi ibavana mu bucakara ikabagarura i Yeruzalemu, ikabavana mu miruho n’akababaro, ibi ni byo yongera kugirira abantu bo mu gihe cy’ingoma ya Kayizari Tiberi yifashishije ijwi rya Yohani Batisita wari wuzuye na Roho w’Imana ntahweme kutubwira ati: “hagati yanyu hari uwo mutazi, ni we ugiye kuza ankurikiya” arabwira bose, agahamagarira abamwumva bose ati: “nimuhinduke”. Yohani Batisita ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye, ati: “nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura, imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe,…”

Ubutayu ni ahantu hadatuwe, humiranye, hatagera amazi, hafite inyota idasanzwe. Nta buzima buharangwa. Aya magambo y’umuhanuzi Izayi, Yohani Batisita yayifashishije kubera ko Imana yashakaga kuhagarura ubuzima butaharangwaga, ikaba yarashakaga kuhatura, ikahagira ahayo, ikanahatuza umuryango wayo.

Ku bayahudi, ubutayu bwari ahantu habi, havumwe, indiri ya Sekibi. Yezu ashukwa na Sekibi, yamushukiye mu butayu, yifashisha ibyo kurya kuko bitaharangwaga. Abayahudi iyo baturaga ibitambo byo guhongerera ibyaha byabo, amatungo babaga bifashishije muri ibyo bitambo bayashumuriraga mu butayu, bakayoherereza Sekibi wabaga mu butayu.

Mu butayu kandi abayisirayeli bahaboneye ikimenyetso kitigeze kibagirana na rimwe mu buzima bwabo. Yohani Batisita mu kwifashisha ijambo “ubutayu” byari nko korosora uwabyukaga, nyuma y’uko bavanywe bunyago i Babiloni, bagahura n’ubuzima bubi mu butayu, batakambiye Imana na Yo irabumva ntiyabirengagiza, irabatabara, bari bugarijwe irabagoboka.

Ibyo Imana yakoreye abayisirayeli mu butayu, ikongera kubibibutsa yifashishije Yohani Batista kubera ubwumirane bw’umuryango wayo, kubera inyota yawo yari ifitiye Imana, kubera ko itagendererwaga n’umuhanuzi, habe n’intungane n’imwe. Natwe ab’ubu biratureba. Iryo jwi ry’uvugira mu butayu riratureba: ubwo butayu Yohani Batisita avuga bushobora kuba, ubwumirane bwa roho zacu, ukunangira k’umutima wacu, umutima wakakaye, utamenerwa n’impuhwe z’Imana, utavomerwa n’urukundo rwayo…

Yohani Batisita, uyu munsi, ararangurura ijwi abwira twebwe abamwumva, abumva iri jambo ry’Imana, ati: “nidutegure amayira ya Nyagasani”. Yohani Batisita yabivuze kuko Imana itari yanyunzwe n’uburyo bakiriye amagambo y’abahanuzi (Izayi, Malakiya n’abandi) hanyuma ituma Yohani Batisita. Natwe uyu munsi Imana ntiranyurwa n’uburyo twakiriye ijambo ryayo, uburyo tubanye na Yo, uburyo twiteguye kwakira Kristu. Imana irahamagara tukanga kumva cyangwa tukica amatwi kuko turanangiye, twarumiranye.

N’ubu, Imana ikomeza guhamagara ikoresheje uburyo bwinshi, Imana itubwirira mu ijambo ryayo, mu isengesho, mu muvandimwe tubana nawe… Imana iraduhamagarira mu ijwi rya Yohani Batisita ngo dutegure amayira y’umucunguzi: Dusiza imisozi n’utununga by’urwango n’ingeso mbi bituye imitima yacu kugira ngo Kristu azayitahe icyeye. Dusiba imikokwe y’ubwirasi n’ubwibone. Duharanira kurangwa n’ineza iganza inabi. Twimakaza urukundo rwa kivandimwe. Niba dushaka ko ingoma y’Imana iza rwagati muri twe, turasabwa kumva ijwi rya Yohani Batista ridusaba guhinduka. Turasabwa kwisubiraho. Ese jyewe uyu munsi ni iyihe ngeso ngomba kureka? Ese icyaha kindemereye ndaza kwicuza ni ikihe?

Bavandimwe, turabizi, guhinduka ni umwitozo utoroshye. Bisaba imbaraga. Bisaba kwitsinda. Ubwacu twenyine ntitwabyishoboza. Nk’uko Pawulo mutagatifu yahuye na Yezu i Damasi, maze bikamuviramo guhinduka, twebwe ho mu kanya ntabwo turaza guhura na Yezu gusa, ahubwo turaza no kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka, maze kuri Noheri ntazongere kubura aho avukira ngo avukire mu kiraro cy’amatungo, ahubwo naza azasange dukeye ku mutima maze avukire mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu. Amen

Padiri Patrick SIBOMANA