INYIGISHO YO KU WA 28 UGUSHYINGO 2021 I KIBEHO- C.

Twifuje kubagezaho Inyigisho Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yatanze mu Misa y’igitaramo cya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho. Icyo gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 28 Ugushyingo 2021, kuko umunsi mukuru nyirizina wizihijwe ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

Fungura hano hasi:

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya ryadusubiriyemo Zaburi y’ibyishimo byabereye i Siyoni ya Yeruzalemu, iyo Zaburi ikatwereka ko Siyoni yavuguruwe. Ni amabwirizwa yahawe, bagira bati: “Rangurura ijwi wishimye, hanika uririmbe, ishime, uhimbarwe, mwari wa Siyoni”. Yeruzalemu ibwirwa ni wa murwa mutagatifu, aho abakristu, abayisiramu n’abayahudi bakorera urugendo nyobokamana, bakorera urugendo rutagatifu. Ni umugi gahuzamiryango, ihuriro ry’abantu bose. Na Kibeho yacu, bamwe bita “ubutaka butagatifu”, “umurwa mutagatifu,” aho abantu benshi, baturutse imihanda yose n’amahanga menshi, bakorera ingendo nyobokamana. Iyi zaburi ni iyacu, natwe turabwirwa ngo: “Rangurura ijwi wishimye. Hanika uririmbe. Ishime, uhimbarwe, muntu waje i Kibeho”. Ng’ibyo ibyo turimo gukora.

Ivugururwa rya Yeruzalemu ni ivugururwa rya buri wese muri twe, mu mutima wa buri wese, ivugururwa ry’imitima kuko kubera guhabwa Yezu, imitima yacu yabaye taberinakulo nzima Yezu Kristu atuyemo akayisingirizwamo, ni ivugururwa ry’imiryango yacu tuvukamo cyangwa tubamo kuko imiryango ari Kiliziya y’ibanze, ha handi abana bigira gusenga, bigira urukundo n’izindi ndangagaciro nyinshi, ni ivugururwa rya kiliziya yacu, Kiliziya y’amatafari cyangwa imibiri yacu kuko imibiri yacu ari ingoro ya Roho Mutagatifu. Havugururwa ibyashaje, havugururwa ibitagihuje n’igihe, havugururwa ibyarangije igihe cyabyo. Iyo uvuguruye ibintu bisubirana uburanga bwabyo bwa mbere, bisubirana ubushyashya, umuntu ashobora kuvugurura yubaka bundi bushya, umuntu ashobora kuvugurura asana cyangwa asazura. Barishimira iki rero? Barishimira ko Uhoraho yabavanyeho imanza zari zibashikamiye: Wowe se ushikamiwe n’izihe manza, Nyagasani ushaka ko akuvaniraho? Barishimye kuko yirukanye abanzi bayo: abanzi bawe ushaka ko Nyagasani akwirukanira ni bande?

Barishimye kuko batazongera gutinya icyago. Imanza zacu zose tuziture Nyagasani, kugira ngo atubere umucamanza ugira imbabazi, kugira ngo atubere umwunganizi, kugira ngo aduhuhiremo, ze kudushikamira, zaba imanza z’amahugu, zaba imanza ziturenganya. Icyafashije mu ivururwa rya Yeruzalemu ni uko Uhoraho yari ayirimo rwagati, Yezu aho yigiriye umuntu, yaje kuduturamo, ngo abe hagati yacu, ngo dusangire byose ba bose. Icyo gihe ntakongera gutinya, ntakongera gucika intege, kuko Uhoraho aturimo rwagati, arimo rwagati nk’inkingi ifashe inzu. Iryo vugururwa kandi rizakorwa mu rukundo rwe. Iryo vugururwa rizajyana n’ibyishimo, bazarangurura amajwi, baririmbe, babyine.

Bavandimwe ubutumwa bw’umubyeyi wacu, Bikira Mariya Nyina wa Jambo burashaka ko natwe twakwivugurura, tugahinduka, tukaba bashya, tukiyuburura. Kiliziya ikivugurura, ikaba Kiliziya nzima, umuryango ukivugurura wirinda ibyonnyi bimunga imiryango yacu, natwe twivugurure, twicuze kandi duhinduke. Ibyo bizashoboka niduhabwa neza amasakaramentu, tukumva Ijambo ry’Imana tukarikurikiza kandi tugasenga neza nta buryarya. Bavandimwe, natwe twishime, kuko Uhoraho aturimo rwagati, kuko Umubyeyi w’Imana, Nyina wa Jambo yadusuye, imyaka ibaye 40, akatuzanira ubutumwa. Uhoraho nawe azishima, azatuvugurure mu rukundo rwe, azabyina kandi azarangurure ijwi nko mu byishimo by’iminsi mikuru. Natwe rero bitugirirweho, Imana yatuvaniyeho imanza zari zidushikamiye, zaba iz’amahugu n’akarengane, zaba iz’abatubeshyera, zaba izabadutoteza, Uhoraho aturimo rwagati, ari kumwe natwe, twe gucika intege, twe gutinya. Twishimire kubera Imana impamvu yo kwishima, bityo izatuvugurure mu rukundo rwe, tuzatume Imana ibyina kandi irangurure ijwi kubera twebwe.

Mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakolosi, yatugiriye inama zo kuba abantu bashya, twirinda kuba umuntu w’igisazira, aradusaba kubaho gitore, kubaho nk’abatagatifujwe. Yatangiye agira ati: “Naho mwebwe”, ni ukuvuga ko ashaka ko dutandukana n’abantu basanzwe, arashaka ko tugira ubudasa n’abantu basanzwe, ko tugira uburyo bwacu bwihariye bwo kubaho no kwitwara, arashaka ko twebwe tutabaho nka bariya bantu bafite imibereho ya muntu w’igisazira. Ibyo bizashoboka nitugira ziriya ndangagaciro twumvise muri ririya somo: umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, n’ukwiyumanganya, kwihangana, kubabarirana. Ikiruta ibyo byose ni ukugira urukundo, urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu. Intwaro tuzifashisha nayo yayitubwiye ni Ijambo ry’Imana rigomba kuduturamo, rikaba muri twe, rikatugumamo, bityo tukabasha kwigishanya no guhanana, tutabihubukiye ahubwo tubigiranye ubwitonzi, tukagera aho twavuga nka Pawulo Mutagatifu ati: “Sinjye uriho ahubwo ni Kristu uriho muri njyewe”, maze ari ibyo tuvuze, ari n’ibyo dukoze, byose tukajya tubikora mu izina rya Nyagasani Yezu, mu yandi magambo ubuzima bwacu bwose, amagambo yacu yose, ibikorwa byacu byose, twebwe twese nta na kimwe gisigaye tukaba aba Nyagasani, tukaberaho Nyagasani.

Ivanjili twateguriwe kuri uyu mugoroba yatwerertse igihe n’ahantu Bikira Mariya yatubyariye, nk’uko abantu bose babyara bababara, na Bikira Mariya yatubyariye mu nsi y’umusaraba w’umwana we, yatubyariye mu bubabare bwinshi. Ivanjili yatangiye itubwira iti: “Iruhande rw’umusaraba wa Yezu, harihahagaze Nyina, na Nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena”. Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze abagore batatu, abagabo babaye nkene, babaye mbarwa, abagore ngo baturusha ubukristu, “gender” ni iya kera muri Bibiliya no mu Kiliziya.

Babyeyi nimukomeze muherekeze Bikira Mariya mu nzira y’umusaraba y’umwana we, mumuhoze, mumwihanganishe. Hamwe n’umwigishwa Yohani, abo bane ni bo bagumye iruhande rwa Yezu, abandi bamugenderaga kure, abandi baramwihakanye, abandi baramugambaniye, abandi bikuriyemo akabo karenge. Bikira Mariya nta bwo yari ahagaze iruhande rw’umusaraba wa Yezu nk’indorerezi cyangwa umushinyaguzi, ahubwo yari yifatanyje n’umwana we wababaraga. Yezu yashengurwaga n’ububare mu mubiri we, na ho Umubyeyi we agashengukira mu mutima we kubera inabi Umwana we yari yagiriwe. Wowe se urihe? Twese twigumire iruhande rw’umusaraba wa Yezu, twese twigumanire na Bikira Mariya. Yezu n’ubwo arimo kubabara, ntiyirebye, ahubwo yatekereje Nyina warugiye gusigara wenyine, yababajwe n’ukuntu Nyina agiye kuzicwa n’agahinda, maze aramubwira ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”. Yezu wariho asamba, yeretse Nyina urukundo amufitiye, ntamuhaye umwigishwa uwo ari we wese, ntamuhaye ikirumbo,ahubwo amuhaye inshuti ye y’amagara, umwigishwa Yezu yakundaga, amuhaye uwo abona ko bazashobokana, ko azamwitaho nk’aho yabaye ari Yezu, amugize ingurane ye. Arahindukira abwira wa mwigishwa ati: “Dore Nyoko”. Yeretse Yohani ko atamusize wenyine, ahubwo ko amusigiye Nyina. Ni itangazo ry’ububyeyi bwa Bikira Mariya uzaba nka Eva mushya, akaba umubyeyi w’abemera bose, ari nabo Yohani yari abereye mu cyimbo. Mariya ni Umubyeyi wa Kiliziya.

Bavandimwe ariya magambo yabwiwe Yohani, ni twebwe abwiwe, dushimire Yezu uturaze umubyeyi we, Bikira Mariya agizwe Mama, natwe tugizwe abana ba Mariya. Tugizwe abantu bakomeye, abana ba Mariya, barumuna ba Yezu, abavandimwe hagati yacu, ubwo buvandimwe busumbye kure isano y’amaraso, nk’uko babivuga mu Kinyarwanda ngo kwibyara bitera ababyeyi ineza, n’uwo Mubyeyi niyibyare maze tumutere ineza. Yezu arashaka ko abakunda Yezu bakunda Mariya, bakamwakira nk’Umubyeyi wabo.

“Guhera icyo gihe, uwo Mwigishwa amujyana iwe” Ng’urwo urugero Yohani aduhaye. Bikira Mariya ni Umubyeyi wacu, twaramurazwe. Umurage ni ikintu gikomeye, ni igihango tuba tugiranye n’uwaturaze, umurage ugomba kandi kubahirizwa igihe cyose n’aho turi hose. Natwe twaje mu rugendo nyobokamana hano kwa Nyina wa Jambo, twaramuhawe, ntitumusige hano, tujyane Bikira Mariya iwacu no mu byacu, kugira ngo akomeze atubere umubyeyi natwe tumubere abana beza bamwibagiza ibyo yababaye igihe Yezu apfuye, twe kumutererana, twe kumusiga wenyine, ahubwo twishimire kwibanira nawe. Tumwiteho ntacyo tumwimye nta n’aho tumuheje. Yishimire kutugiraho abana, dufate umwanya wa Yezu, tumukorere ibyo yari kumukorera. Natwe twishimire kugira Mariya ho umubyeyi, akomeze atubyare, aturere adukuze, twe kugwingira mu bukristu, twe kurwara bwaki y’ukwemera, ahubwo tube abakristu bakuze, bashishe mu kwemera, imyaka myinshi dufite mu bukristu ijyane n’ibikorwa byinshi byiza dukora, imyaka myinshi dufite mu bukristu ijyane n’amasakramentu duhabwa kenshi kandi neza, imyaka myinshi dufite mu bukristu ijyane no gukurikiza uko bikwiye amategeko y’Imana.

Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa GIKONGORO