Ishingwa rya paruwasi nshya ya KITABI

ISHINGWA RYA PARUWASI YA KITABI

 

Ku wa gatandatu, tariki 20 Kanama 2016, Musenyeri HAKIZIMANA Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yashinze Paruwasi nshya ya Kitabi. Ibirori byo kuyishinga byabereye ku Kitabi. Byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepiskopi.

Muri iyo Misa kandi, Abakristu bane bavuka muri iyo Paruwasi nshya bahawe ubutumwa n’ububasha bwo kuba Abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya.

img_2459

Paruwasi ya Kitabi yavutse kuri Paruwasi Mbuga na Ruramba ikaba ibaye iya 13 muri Diyosezi ya Gikongoro ikaba itangiranye Abakristu bagera ku bihumbi cumi na bibiri n’ijana na mirongo irindwi na batandatu (12.176) n’abigishwa magana atatu na mirongo ine n’umwe (341).

img_2555-copy-2 img_2467-1  img_2464-1

Abakristu bo ku Kitabi bagaragaje rwose ko bishimiye ko bahawe Paruwasi. Umushumba wa Diyosezi nawe yabasabye kuba Ingoro nzima za Roho Mutagatifu no gufata neza Kiliziya y’Imana ntibayicururizemo. Yarababwiye ati hari abajya bavuga ngo umubare cumi na gatatu ngo ni ikica amahirwe (porte-malheur) ati mwebwe abo ku Kitabi twizeye ko muzazanira Diyosezi yacu imigisha biturutse ku mbuto nyinshi kandi nziza muzatwerera.

 

ICYEMEZO CY’ISHINGWA RYA PARUWASI YA KITABI

 

Jyewe Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, uko Imana yabishatse ;

Nzirikanye inshingano idakuka Nyagasani Yezu yahaye Intumwa ze, agira ati : « Nimugende, muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu » (Mt 28,19) ;

Nkurikije ibyifuzo Abakristu batahwemye kungaragariza, basaba ko Kazi-Paruwasi ya Kitabi yaba Paruwasi ku buryo bwuzuye ;

Maze kubona ko Abakristu ba Kazi-Paruwasi ya Kitabi bahagije kandi bakaba bagaragaza ishyaka ryo kwiyubakira Kiliziya ;

Nzirikanye ibikorwa bya Diyosezi ya Gikongoro bigamije imibereho myiza y’abaturage biri ku Kitabo, cyane cyane ibijyanye n’uburezi n’ubuvuzi ;

Ngendeye ku murongo werekanwa n’Igitabo gikuru cy’amategeko ya Kiliziya Gatolika ya Roma, cyane cyane mu ngingo ya 515 n’iya 518 zisobanura ibyerekeye ishingwa ry’amaparuwasi ;

Maze kumva ibitekerezo by’abajyanama bakuru ba Diyosezi ;

Nemeje kandi ntangaje ibi bikurikira :

Ingingo ya 1 : Hashinzwe Paruwasi nshya yitwa « PARUWASI YA KITABI », yomowe ku butaka bw’icyari Paruwasi ya Mbuga na Ruramba.

Ingingo ya 2 : Umurwa wa Paruwasi ya Kitabi uri ku gasozi ka Kitabi. Iyi Paruwasi iragijwe Mutagatifu Agusitini wibukwa na Kiliziya kuwa 28 Kanama ; bityo abakristu bashobora kuzajya bayita « Paruwasi ya Mutagatifu Agusitini ».

Ingingo ya 3 : Paruwasi ya Kitabi igizwe kugeza ubu na Santarari ya Kitabi, Santarari ya Shaba, Santarali ya Nyamugali na Santarari ya Mukaka.

Nibiba ngombwa hashobora kuvuka n’andi masantarari hakurikijwe icyagirira abakristu benshi akamaro.

Ingingo ya 4 : Guhera ubu ngubu, Paruwasi ya Mbuga igizwe na Santarari ya Mbuga, Santarari ya Nkumbure, Santarari ya Uwinkingi na Santarari ya Kibyagira . Nibiba ngombwa hashobora kuvuka n’andi masantarari hakurikijwe icyagirira abakristu benshi akamaro.

Ingingo ya 5 : Guhera ubu ngubu, Paruwasi ya Ruramba igizwe na Santarari ya Ruramba, Santarari ya Rugogwe, Santarari ya Mata  na Santarari ya Gisanze. Nibiba ngombwa hashobora kuvuka n’andi masantarari hakurikijwe icyagirira abakristu benshi akamaro.

Ingingo ya 6 : Imbibi za Paruwasi ya Kitabi ziteye zitya :

  • Mu majyepfo, Paruwasi ya Kitabi ihana imbibi na Paruwasi ya Ruramba, Santarali ya Rugogwe na Paruwasi ya Muganza, Santarali Kivu zigabanira ahitwa mu Rugerero.
  • Mu majyaruguru y’uburengerazuba, Paruwasi ya Kitabi ihana imbibi na Paruwasi ya Bishyiga, Santarali Kizimyamuriro, zigabanywa n’umugezi wa Rukarara. Mu majyaruguru y’uburasirazuba, Paruwasi ya Kitabi ihana imbibi na Paruwasi ya Mbuga, Santarali ya Kibyagira, zigabanira ku muryango remezo wa Buruhukiro.
  • Iburasirazuba, Paruwasi ya Kitabi ihana imbibi na Paruwasi ya Mbuga. Ku ruhande rumwe zigabanywa n’akagezi ka Nyiragatare. Ku rundi ruhande zigabanywa n’agasozi ka Nyiragasaka n’umugezi w’Akagereki. Zigabanira ku miryango remezo ya Gatare, Uwinzira na Rwufe ya Paruwasi Kitabi n’imiryango remezo ya Kagano, Muhumo n’Uwurutare ya Paruwasi ya Mbuga.
  • Iburengerazuba, hari ishyamba rya Nyungwe rihuza Paruwasi ya Kitabi na Paruwasi za Ntendezi, Nyamasheke na Yove zo muri Diyosezi ya Cyangugu.

Ingingo ya 7 : Paruwasi ya Kitabi ibaye imwe muri Paruwasi zigize Duwayene ya Cyanika uko iteye kugeza ubu.

Ingingo ya 8 : Ibigo by’amashuri, imishinga ya Caritas, n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage biri ku butaka bwa Paruwasi nshya ya Kitabi bizajya byitabwaho n’iyi Paruwasi ifatanyije na servisi za Diyosezi bireba.

Ingingo ya 9 : Ibi byemezo bigomba kumenyeshwa abakristu bose ba Paruwasi ya Mbuga, Ruramba n’iya Kitabi. Bitangira gukurikizwa ku munsi bishyiriweho umukono n’Umushumba wa Diyosezi.

Bikorewe ku cyicaro cya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro

Kuwa 20 Kanama 2016

 

+Célestin HAKIZIMANA

Umwepiskopi wa Gikongoro