ISHINGWA RYA PARUWASI NSHYA YA NYABIMATA (IGICE II)

I INCAMAKE Y’AMATEKA YA PARUWASI NYABIMATA

I.1. Amavuko ya Santarari ya Nyabimata

Nyabimata yitegura kuba Paruwasi yari imwe muri Santarari zigize Paruwasi Muganza kuva mu mwaka wa 1964. Mbere y’ivuka rya Paruwasi Muganza, Nyabimata yari imwe mu “nama” zari zigize Paruwasi Kibeho. Guhera mu myaka ya 1947-1948 yari ifite abayobozi bitaga: “Abakuru b’inama”. Muri iyo myaka inama ya Nyabimata yari iyobowe n’uwitwaga NDINDABAHIZI André.

Aho Nyabimata ibereye Santarari ya Paruwasi Muganza, guhera mu mwaka wa 1964, nayo yagabanyijwemo inama 4 ari zo:

  • Inama ya Ruhinga
  • Inama ya Tangabo
  • Inama ya Nyabimata
  • Inama ya Cyumuzi

Kuva icyo gihe, buri nama yari ifite uhagarariye Abagabo (ari na we witwaga Umukuru w’Inama), uhagarariye Abagore, uhagarariye abasore n’uhagarariye abakobwa. Uretse Cyumuzi yavutse nyuma mu mwaka wa 1972, ikaba yarayobowe na Gasimba Joseph. buri nama yari ifite Umukateshisite.

Dore abakateshiste babimburiye abandi ku ikubitiro:

  • Inama ya Ruhinga: MBANZABUGABO Syviard
  • Inama ya Tangabo: KABILIGI Léonard
  • Inama ya Nyabimata : RUKEBESHA Michel
  • Inama ya Cyumuzi : RUBANGUKA Venant

Abo bakateshisiti b’ikubitiro bakaba bari Abakristu b’inyangamugayo kandi b’abakorerabushake.

Kuva mu mwaka wa 1972 kugeza mu mwaka wa 1985 Santarari ya Nyabimata yari ifite Umusaserdoti yihariye wo mu ba Padiri bera witwa Jef Vleugels bakundaga kwita Semushi (aracyariho na n’ubu aba mu gihugu cy’Ububiligi).

I.2. Itangizwa ry’Imiryango y’Agisiyo Gatolika muri Nyabimata

Ku ikubitiro, habanje umuryango w’Abalegio ukaba waratangijwe na Sous-chef witwaga Rutamu Etiènne watwaraga Nyabimata afatanyije na Mutezinka Stéphanie mu mwaka wa 1959. Abanyamutima Mutagatifu wa Yezu baje nyuma kimwe n’indi miryango nk’uw’Abasaveri, Abakarisimatike (1980), Abajosiste (1976), Abamama Katolike (2004) n’Inkoramutima z’Ukaristiya (2008).

I.4. Ibikorwa remezo

Mu mwaka wa 1977 nibwo hubatswe shapeli n’inzu y’abaturage ari na yo yifashishwaga mu gutura Igitambo cya Misa ku bwa Padiri Jef Vleugels, hari kandi ku bwa Musenyeri GAHAMANYI Jean Baptiste, ari na we wayihaye Umugisha icyo gihe, akaba yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini witwaga HABANABAKIZE Thomas. Mu mwaka wa 2013 ni bwo iyari inzu y’abaturage yaje guhindurwamo Kiliziya ya Nyabimata ku bufatanye bw’Abakristu na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ikaba yarahawe umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe RUKAMBA ku wa 19 /01/2014, wari umyobozi wa Diyosezi muri icyo gihe.

Amajyambere ya Nyabimata yarushijeho kwigaragaza aho abazungu baziye kuhatura.  Mu mwaka wa 1972, Abakoranabushake (Volonteri) bo mu muryango wa SVI (Services des Volontaires Italiens) bo mu Butaliyani, basabye kuza gukorera mu Rwanda. Kubera ko SVI wari umuryango ukorana na Kiliziya Gatolika, basabye Musenyeri Jean Baptiste GAHAMANYI wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare ko yabakira arabemerera; abajije na KABILIGI Liberati ko yabakira, dore ko yari amaze no kuba Intumwa ya Rubanda (Umudepite) arabyemera, ndetse yemera no kubacumbikira iwe (yimukiye ahandi abacumbikira mu nzu yari atuyemo). Bari abazungu batatu ari bo : Lucio, Marie Thérèse Cobolé na Juno Philipine. Nyuma y’iminsi mike, hiyongereyeho Umupadiri w’Umubiligi ariwe Jef Vleugels wo mu ba Padiri bera waje mu rwego rw’umuryango w’aba Misiyoneri b’Afurika. Baje kwiyubakira amacumbi yabo mu isambu ya Paruwasi Muganza iri i Nyabimata, baba ariho batura kugeza mu wa 1985.

3.IMITERERE YA PARUWASI NSHYA

III.1. Izina rya Paruwasi nshya: NYABIMATA

III.2. Umutagatifu iragijwe : Mutagatifu Petero Klaveri

III.3. Igihe Umutagatifu yizihirizwa : 9/9

III.4. Imbibi 

Iburasirazuba : Iburasirazuba Paruwasi ya Nyabimata ihana imbibi na Paruwasi ya Muganza ; bigabanywa n’umugezi wa Migendo, na Giswi. Ku ruhande rwa Muganza hari imiryangoremezo ya, Nyirabaribwa ya 1, Uwabaseka, Bitaba, Nyabirondo, Rushoka ; ku ruhande rwa Nyabimata hakaba imiryangoremezo ya Murambi ya 1 (S), Murambi ya 2 (S), Uwaruhaze, Murambi (N), Rugarama, Uwuruhehe, Murambi (G).

Iburengerazuba: Iburengerazuba Paruwasi ya Nyabimata ihana imbibi na Paruwasi ya Nyabitimbo yo muri Diyosezi Cyangugu; bigabanywa n’umugezi wa Ruhwa ku ruhande rwa Nyabimata hakaba imiryangoremezo ya Nyamunaga, Gasumo, Cyumuzi, Rugogwe, Yoboka, Bigugu. Iburengerazuba bw’amajyepfo, Paruwasi ya Nyabimata ihana imbibi na Paruwasi ya Mabayi yo muri Repubulika y’u Burundi, ku ruhande rwa Nyabimata hakaba hari imiryango remezo ya Kigano, Mataba na Nyamunaga

Mu Majyaruguru: mu Majyaruguru Paruwasi ya Nyabimata ihana imbibi na Paruwasi ya Muganza; bigabanywa n’umugezi wa Migendo na Mazimeru, ku ruhande rwa Muganza hari imiryangoremezo ya Karanka, Migendo, Taba, Mukongoro, ku ruhande rwa Nyabimata hakaba imiryangoremezo ya Samiyonga ya 2 Uwantare ya 2, Cyurukore.

Mu Majyepfo : Paruwasi ya Nyabimata ihana imbibi na Paruwasi ya Ruheru ; bigabanywa n’umugezi w’ Agatare, Uwinyenzi, ku ruhande rwa Ruheru hari imiryangoremezo ya Nyabisindu, Mukaka, Gatare, Uwigihira ; ku ruhande rwa Nyabimata hakaba imiryangoremezo ya Bugina, Kavumu, Gihemvu, Nyarunazi, Ryarunazi na Kigano

III.5. Amasantari Paruwasi ya Nyabimata izaba igizwe n’amasantarari 4 ari yo : Nyabimata, Gihemvu, Ruhinga na Samiyonga. Muri yo Nyabimata na Gihemvu ni zo zonyine zifite kiliziya abakristu basengeramo n’ubwo i Gihemvu nta ntebe zirashyirwamo. Ku Ruhinga basengera mu ishuri rishaje naho i Samiyonga basengera ku kibuga cy’agashuri k’umuryangoremezo kuko ni gato ntibagakwirwamo.

IKARITA YA PARUWASI YA NYABIMATA