ITANGWA RY’UBUPADIRI KU GIKONGORO TARIKI 06/08/2016

ITANGWA RY’UBUSASERIDOTI KURI PARUWASI GIKONGORO ku wa 06 Kanama 2016

Ku wa gatandatu, tariki 06 Kanama 2016, kuri Paruwasi Katedarali ya Gikongoro hatangiwe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ryahawe Diyakoni NSABIMANA Lusiyani uvuka muri iyo Paruwasi. Igitambo cya Misa cyatangiye saa yine. Cyatuwe na Musenyeri HAKIZIMANA Célestin, Umushumba wa Diyosezi Gikongoro akikijwe n’Abasaseridoti benshi barimo intumwa ya Seminari nkuru ya Nyakibanda n’imbaga y’Abakristu. Muri iyo Misa kandi hatangiwemo Ubudiyakoni bwahawe fratri NSHIMIYIMANA Jean Claude, uvuka muri Paruwasi Gikongoro na fratri SINGAYINTUMWAYIMANA Révérien, Paruwasi ya Bishyiga.

DSC_1370

DSC_0022

DSC_1362

Padiri mushya NSABIMANA Lusiyani akaba yarasomeye Misa y’umuganura Abakristu bo muri Santarali avukamo ya Nyarunyinya ku cyumweru tariki 07 Kanama 2016.

DSC_0371

Komeza witorere Intumwa zawe Nyagasani.