TWAHIMBAJE YUBILE Y’IMYAKA 25 YA DIYOSEZI GIKONGORO

Tariki 01/07/2017, kuri Stade y’Akarere ka Nyamagabe habereye ibirori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 25, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze ishinzwe yari yahuriranye kandi na Yubile y’imyaka 25, Umushumba wayo amaze ahawe Ubusaseridoti. igitambo cya Misa cyatangiye i saa yine zuzuye kiyoborwa na Musenyeri Hakizimana Selestini, Umushumba wa Diyosezi Gikongoro akikijwe n’abandi Bepiskopi: Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Butare akaba na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika  bo mu Rwanda, Musenyeri Yves Boivineau, Umushumba wa Diyosezi ya Annecy mu Bufaransa, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Umushumba wa Kabgayi, Musenyeri Antoni Kambanda, Umushumba wa Kibungo, Musenyeri Vincent Harorimana, Umushumba wa Ruhengeri, Musenyeri Habiyambere Alexis, Umwepiskopi wacyuye igihe wa Nyundo, Musenyeri Kaburungu Stanislas, Umwepiskopi wacyuye igihe wa Ngozi. Yari akikijwe kandi n’Abasaseridoti benshi bavuye impande zose

Ibirori kandi byitabiriwe n’Abayobozi bakuru b’igihugu bayobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe wari uherekejwe na Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Guverineri w’intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe. Hari kandi

Mu butumwa bwatanzwe uwo munsi bwagarutse kugushimira Imana yarinze Diyosezi ya Gikongoro no gushimira Umushumba wayo Urukundo, ubwitange n’umurava agaragaza mu kuragira intama yaragijwe.

Amateka ya Diyosezi na gahunda y’umunsi wabisoma hano:

BOOK DIOCESE JUBILEE

Inyigisho n’Ijambo by’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro wabisoma hano

‘IMYAKA 25 YA DIYOSEZI GIKONGORO

IJAMBO RYA MUSENYERI CELESTIN HAKIZIMANA KU MUNSI WA YUBILE ‘IMYAKA 25 YA DIYOSEZI GIKONGORO

UBUTUMWA BW’INTUMWA YA PAPA NONCIATURE MESSAGE