Mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze ishinzwe, tariki 06/05/2017, twizihije Yubile y’Abakozi Gatolika. mu rwego rwa Diyosezi, Yubile yizihirijwe muri Paruwasi ya MUGANZA. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Selestini wari ukikijwe na bamwe mu Basaseridoti n’imbaga y’Abakristu ba Paruwasi ya Muganza biganjemo abakozi kimwe n’Abakozi bari baje bahagarariye bagenzi babo baturutse mu yandi maparuwasi.
Dore ubutumwa Umwepiskopi yagejeje ku bakozi gatolika bwasomwe no mu yandi maparuwasi