Yubile y’Abana

Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Gikongoro imaze ishinzwe, tatiki 19 Gashyantare 2017, twijihije Yubile y’abana. mu rwego rwa Diyosezi ibyo birori byabereye muri Paruwasi ya Cyanika. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Selestini HAKIZIMANA ari kumwe n’Abapadiri baturutse mu maparuwasi atandukanye. Ibirori byari byitabiriwe kandi n’abana benshi bo muri Paruwasi ya Cyanika hari n’abandi bahagarariye abandi bavuye mu yandi maparuwasi. Nyuma ya Misa ibirori byarakomeje, abana bakinira ababyeyi hatangwa n’ubutumwa butandukanye bugaragaza uruhare rw’abana muri Kiliziya . Byashojwe n’ubusabane hagati y’ababyeyi, abashyitsi  n’abana.