YUBILE Y’UBUZIMA

Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi ya Gikongoro imaze ishinzwe, tatiki 11 Gashyantare 2017, twijihije Yubile y’abita ku buzima. mu rwego rwa Diyosezi ibyo birori byabereye muri Paruwasi ya RURAMBA. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Selestini HAKIZIMANA ari kumwe n’Abapadiri baturutse mu maparuwasi atandukanye. Ibirori byari byitabariwe kandi n’abayobozi b’ibigo nderabuzima, abahagariye Abaganga n’Abajyanama b’ubuzima baturutse mu mavuriro yose akorera muri Diyosezi. Nyuma ya Misa ibirori byarakomeje. Mbere yo gusabana, abitabiriye ibirori babanje gusura abarwayi barwariye mu Kigo nderabuzima cya RURAMBA babaha n’impano z’umunsi mukuru.

Mu maparuwasi n’amavuriro yandi umunsi mukuru wizihijwe bukeye ku cyumweru tariki 12/02/2017.

Dore ubutumwa Umushumba wa Diyosezi yageneye uwo munsi

‘UBUZIMA