Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi w’Umuryango mutagatifu aragaruka ku muco mwiza wo gusenga no gutura Imana ituro riyinogeye. Mu isomo rya mbere, uko gusenga kugaragarira mu cyemezo cya Elikana ufata urugendo we n’umuryango we wose bakajya gutura igitambo mu ngoro. Isomo rya kabiri riratwibutsa ko tugize umuryango w’abana b’Imana. Ivanjili iragaruka ku muco wo gusenga urangwa mu muryango mutagatifu w’i Nazareti, ibyo bikagaragazwa n’ingendo ntagatifu ndetse n’uburere bwa Yezu.
Isomo rya mbere rifite aho rihuriye cyane n’Ivanjili. Mu isomo rya mbere kimwe no mu Ivanjili turabona ivuka ritangaje. Ivuka rya Samweli wasamwe mu bugumba ndetse n’ivuka rya Yezu wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu. Gukura kwa Yezu mu buhanga, mu gihagararo no mu bwiza bisa n’ubuzima bwa Samweli. Nk’umwana Samweli, Yezu yakuraga mu gihagararo no mu bwiza imbere y’Imana. Ababyeyi ba Samweli, Elikana na Anna batuye umwana Imana mu ngoro kimwe na Mariya na Yozefu. Elikana na Anna batuye Samweli umuherezabitambo Eli. Ababyeyi ba Yezu bamusanze mu ngoro yicaye hagati y’abigishamategeko. Bose batuwe Imana. Izina Samweli rivuga Imana irasubiza (Dieu exauce), izina Yezu (Dieu sauve) risobanura Imana irakiza.
Isomo rya mbere rigaragaza ubuntu Imana yagiriye Elikana na Anna bahawe umugisha mu rubyaro. Umwana Samweli ni imbuto yaturutse ku isengesho, aba igihembo gishingiye ku kwemera kw’ababyeyi be, maze nabo bamutura Imana. Ese twebwe iyo Imana iduhaye urubyaro twibuka kuruyitura cyangwa tubashyira abapfumu, abakurambere, tubakoreraho imihango ya gipagani? Tugomba kuyobora abana mu ngoro y’Imana tukabatoza gukunda no gukorera Imana. Umwana ni ikimenyetso cy’urukundo n’umugisha w’Imana. Imana yaduhaye abana natwe tugomba kubayitura no kubayiragiza mu buzima bwabo bose.
Mu isomo rya kabiri, Imana yatugize abana bayo bagize umuryango umwe. Kuba abana b’Imana bituma isi itatumenya ikanatwanga. Ariko urwo rwango ntaho ruhuriye n’ikuzo Imana yaduteganyirije. Twese twahawe kwitwa abana b’Imana muri Yezu Kristu tubikesha Batisimu twahawe iduha kubarirwa mu bagize umuryango w’abana b’Imana. Ingo zacu zigomba guhora zishushanya urukundo Imana ikunda abantu, yo ibahuriza mu bumwe. Ubumwe budatana buranga Imana mu Butatu Butagatifu, ubumwe buri hagati ya Yezu, Mariya na Yozefu ni bwo bugomba kuba ikitegererezo cy’imiryango yacu. Imana ni yo soko y’urukundo rugomba kubaho mu miryango yacu. Kubizirikana bizatuma imiryango n’ingo zacu biba ijuru rito.
Ivanjili iragaruka k’ukuntu ababyeyi ba Yezu bamusanze muri Hekalu. Ku ruhande rumwe, itwereka inshingano z’ababyeyi basenga kandi bakuzuza ibijyanye n’iyobokamana: gukora urugendo i Yeruzalemu no kwizihiza Pasika. Ku rundi ruhande, itwereka Yezu mu ishyaka afitiye inzu y’Imana Se no mu kwita ku nshingano ze zo kwigisha abantu. Inshuro ya mbere Yezu yavuze yagaragaje kandi avuga ko Imana ari Se abikesha uburere yatojwe n’ababyeyi be. Ababyeyi bagomba gufata iya mbere mu gufasha abana babo gukura mu kwemera, gukunda gusenga no gukorera Imana bakiri bato. Gutoza no gukundisha abana gukora ibikorwa by’urukundo, gukunda amasakaramentu no kujya mu misa ni byo bibafasha gushing imizi mu bukristu no kubaka Kiliziya, umuryango w’abana b’Imana.
Ubuzima bw’isengesho mu muryango ni isoko y’imbaraga zubaka urukundo, amahoro, ubumwe ndetse no kubabarira. Amagambo ya Yezu, atwumvisha ko ari ngombwa gusengera hamwe mu miryango yacu: “koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo” (Mt 18, 20-22). Kugira ngo ubukristu busagambe birakwiye ko imiryango yacu yigira ku Muryango mutagatifu w’i Nazareti. Ku rugero rw’Umuryango mutagatifu, duharanire ko ingo zacu zaba igicumbi n’ishuri ry’urukundo, ibyishimo, amahoro, ubumwe n’imbabazi. Indangagaciro z’ubukristu zitere imbere kandi ababyeyi dufate iya mbere mu kuzisigasira.
Dusabe Imana ingabire yo gutera imbere mu bukristu kugira ngo imiryango yacu ikure mu bwiza no mu kunogera Imana. Ukwemera n’urukundo biturange, bizatugeze ku butagatifu duharanira kandi twifuza.
Padiri François HARERIMANA