Category: Amakuru ya Diyosezi

03/02/2022: DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO YINJIYE MU RUGENDO RWA SINODI KU RWEGO RWA DIYOSEZI

Ku wa kane, tariki ya 03/02/2022, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yinjiye ku mugaragaro mu rugendo rwa Sinodi ku rwego rwa Diyosezi. Uyu muhango watangijwe n’Igitambo cya Misa cyahimbajwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi, Nyiricyubahiro Myr Célestin HAKIZIMANA, akikijwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, abihayimana n’abakristu bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye.

Continue reading